Davis D wataramiye i Bruxelles mu Bubiligi n’i Lyon mu Bufaransa, yashimiye abantu bitabiriye ibitaramo bye ku bwinshi.
Uyu muhanzi byari byitezwe ko agomba no gutaramo i Nantes n’i Paris mu Bufaransa akazanataramira kandi mu Budage no muri Finland yagarutse i Kigali huti huti.
Yavuze uko yakiriwe i Burayi, Davis D yagize ati “i Burayi banyakiriye neza, nasanze abakunzi banjye bantegereje ku bwinshi ni abantu bazi ibihangano byanjye kandi banyeretse urukundo. Urebye abitabiriye i Bruxelles n’i Lyon byari iby’agaciro gakomeye.”
Iyi huti huti yatewe n’uko iminsi Davis D yari yahawe yo kuguma i Burayi yari imushiranye akaba agiye kuyongeresha kugira ngo abashe kwitabira ibindi bitaramo asigaje.
Uretse kongeresha iminsi yo kuba ku Mugabane w’u Burayi, Davis D yavuze ko hari akandi kazi yari afite kubanza kurangiza i Kigali mbere yo gusubirayo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!