Nyuma yo gutaramira i Lyon mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2022, Saa tatu z’ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga 2022, Davis D na Bagenzi Bernard bajyanye bafashe indege bagaruka i Kigali
Amakuru IGIHE ifite ni uko uruhushya bari bahawe rubemerera kuba bari ku mugabane w’u Burayi (Visa) rwari rugiye kurangira, bakaba bagarutse kurwongeresha bakabona gusubirayo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati "Bari babahaye iminsi mike cyane, bagerageje gusaba kongererwa iminsi bari hariya ariko byaranze, baje inaha kongeresha wenda bakareba niba bahita basubira kurangiza akazi."
Nyuma yo gutaramira i Bruxelles mu Bubiligi n’i Lyon mu Bufaransa, Davis D yari ategerejwe i Nantes na Paris ndetse no mu Budage.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!