00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D wataramiye mu Bubiligi ategerejwe mu bindi bitaramo bine i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 July 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Nyuma yo gutaramira mu Bubiligi mu gitaramo yanabonyemo abafana benshi, Davis D umaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi ategerejwe mu bindi bitaramo bine birimo bitatu agomba gukorera mu Bufaransa.

Ku wa 2 Nyakanga 2022 nibwo Davis D yataramiye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki bari banyotewe no kubona uyu muhanzi nubwo nawe amatsiko yari yose yo kumenya uko Abanyarwanda b’i Burayi bafata umuziki we.

Mu kiganiro na IGIHE, Davis D yavuze ko yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Bubiligi kuko yagize igitaramo cyitabiriwe n’abantu batari bake.

Ati “Igitaramo cyagenze neza urebye numvaga mfite amatsiko yo kumenya neza uko nzakirwa ndi ku rubyiniro rw’ahandi hatari mu Rwanda, mu Bubiligi banyakiriye neza naranyuzwe. Ni abantu bazi inyinshi mu ndirimbo zanjye kandi ukabibona ko bari bafite amatsiko yo kuzibyinana nanjye.”

Nyuma yo gutaramira mu Bubiligi Davis D yahise yerekeza mu Bufaransa, aho afite ibitaramo bitatu mu Mijyi ya Lyon, Nantes na Paris. Ibi bikiyongeraho icyo azakorera mu Budage.

Uyu muhanzi yavuze ko narangiza ibi bitaramo azahita ataha mu Rwanda, aho afite gutaramira mu mpera za Nyakanga 2022 mbere y’uko yongera gusubira mu bitaramo byo hanze y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Davis D yahishuye ko yasanze mu Bubiligi bazi indirimbo ze ndetse banazikunze cyane
Davis D yavuze ko yanyuzwe n'urukundo yeretswe mu gitaramo cyo mu Bubiligi
Davis D wataramiye mu Bubiligi, ategerejwe mu bindi bitaramo bine i Burayi
Nyuma yo gutaramira i Burayi, Davis D ategerejwe muri Amerika na Canada
Mu bitaramo bine asigaje ku Mugabane w'u Burayi bitatu ni ibyo mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .