00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D, Kevin Kade n’umusore bareganwa bitabye Urukiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, Kevin Kade, Habimana Thierry na Davis D bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure n’ubufatanyacyaha, bitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, basaba ko urubanza rwabo rwasubikwa ku mpamvu zitandukanye.

Ubwo ababuranyi bageraga imbere y’Urukiko, Davis D ni we wenyine wari wunganiwe n’Umunyamategeko, mu gihe babiri basigaye bo umwunganizi wabo atigeze aboneka.

Nyuma yo gusomerwa imyirondoro yabo, ababuranyi babajijwe niba biteguye kuburana bose hamwe bavugira rimwe ko batiteguye.

Kevin Kade na Habimana Thierry basabye Urukiko ko rwasubika urubanza kuko Umwunganizi wabo mu mategeko atabashije kugera mu rubanza.

Uwunganira Davis D mu mategeko we yavuze ko batiteguye kuburana kuko dosiye yabo yagejejwe muri systeme y’inkiko ikererewe, bityo bakaba batarabonye umwanya uhagije wo kuyigaho.

Nyuma yo kumva uruhande rw’abaregwa, Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga ku busabe bagaragaje.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba abaregwa basaba ko urubanza rwabo rusubikwa kubera impamvu zitandukanye ari uburenganzira bwabo. Yasabye Urukiko kuba ari rwo rwafata icyemezo kuri ubu busabe.

Umucamanza wari umaze kumva impande zombi yahise yemeza ko urubanza rusubitswe, rukazasubukurwa tariki 12 Gicurasi 2021.

Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Bombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

Uhereye ibumoso; Kevin Kade, Habimana Thierry na Davis D imbere y'Urukiko
Bose bavuze ko batiteguye kuburana ku mpamvu zinyuranye
Aba basore bazagaruka imbere y'Urukiko mu cyumweru kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .