Davido yahurije abahanzi b’intarumikwa kuri album ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido] yashyize hanze album nshya yise ‘Better Time’ yahurijeho abahanzi benshi bakomeye ku Isi.

Iyi album iriho indirimbo 17, Davido yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi yose barimo Nicki Minaj, Chris Brown, Young Thug, Nas, Lil Baby na Hitboy.

Hariho kandi abandi bahanzi barimo Sauti Sol yo muri Kenya, Mugeez na Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo. N’abo muri Nigeria nka Tiwa Savage, Mayorkun, C Kay na Bella Shmurda.

Davido yavuze ko impamvu yakoze iyi album ari uko n’ubwo umwaka wa 2020 waruriye benshi yaje kubona ibyiringiro by’ibihe byiza cyane.

Ati “Uyu mwaka twanyuze mu bihe by’ubusazi. Ibihe by’ubusazi mu by’ukuri ariko muri byose twese twagombaga kureba imbere kugira ngo tubone ibyiringiro byihariye by’ibihe byiza biri imbere. Nabonye bike. Mu buryo bw’abantu no mu bwo guhanga. Ndishimye cyane ko amaherezo nshobora kubibasangiza namwe. Nbagejejeho album yanjye ‘A Better Time.”

Iyi album ya Davido nshya ije ikurikira indi yashyize hanze umwaka ushize yari yise ‘A Good Time’.

Davido yakoze iyi album ye nshya nyuma yo gusubika ibitaramo byari kuzenguruka Isi yose kubera COVID-19. Afite izindi album zirimo nka Omo Baba Olowo yo mu 2012, Son of Mercy yagiye hanze mu 2016.

Ushaka kureba indirimbo ziri kuri iyi album wakanda hano:

Iyi album ya Davido iriho indirimbo 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .