David Pro yagabye ishami muri Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mata 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Tuyishime David wamamaye mu gutunganya umuziki nka David Pro yafunguye studio nshya muri Kenya igiye kujya yunganira iyo yari asanzwe afite mu Mujyi wa Kigali i Kanombe.

Iri shami rishya rya Future Records rishya, David Pro yagize igitekerezo cyo kurifungura nyuma yo kuba amaze amezi menshi muri Kenya akajya agorwa ano kubona aho akorera.

Ati “Maze igihe nkorera akazi kanjye muri Kenya akazi kanjye ko gutunganya indirimbo rero nagiye ngorwa no kubona aho ankorera byoroshye niko kugira igitekerezo cyo kuhashinga indi studio kuko nabonaga nzahamara igihe kinini.”

David Pro yavuze ko ubu afite imishinga myinshi agiye gukorera muri iyi studio ye muri Kenya irimo iy’abahanzi bo muri Kenya no mu Rwanda.

Uyu musore yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuko bitari byoroshye ariko akaba yabashije kubigeraho afashijwe n’Imana.

David Pro amaze igihe muri Kenya we na mushiki we w’umuhanzikazi witwa Thabita Uwizerwa wiyise Tabz nk’izina ry’ubuhanzi, ndetse n’uyu mukobwa niho akorera ibikorwa bye bya muzika bitandukanye.

David Pro usanzwe afite inzu ireberera abahanzi ifite na studio ya Future Records yabajijwe niba abahanzi barimo Gusenga Munyampundu Marie France ukoresha mu muziki izina rya France ndetse na Mugisha Lionel yafashaga akaba yarabasize mu Rwanda ibikorwa byabo bitagiye kudindira asubiza ko atari ko biri kuko hari itsinda ry’abantu bamufasha bakurikirana ibikorwa bybabo byose.

Ati “Ntabwo nzabatererana kuko n’ubundi turakorana n’ubwo ndi hano ikindi mfite itsinda rimfasha ku buryo nta kibazo aba bahanzi bazagira kijyanye no gukora indirimbo cyangwa ikindi kijyanye n’akazi kabo ka muzika.”

Ntabwo David Pro azi neza igihe azagarukira mu Rwanda gusa avuga ko akazi afite muri Kenya kaba gacogoye yagaruka agakomeza ibikorwa nk’uko yari asanzwe abikora.

Reba zimwe mu ndirimbo z’abahanzi babarizwa muri Future Records ya David Pro

David Pro amaze amezi make atangiye gukorera muri Kenya
David Pro ni umwe mu batunganya indirimbo bubatse izina mu Rwanda
David Pro ari gukorera muri Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .