00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Bayingana na Bruce Melodie batumiwe muri Gen-Z Comedy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 January 2025 saa 11:47
Yasuwe :

David Bayingana uri mu banyamakuru b’imikino babimazemo igihe ndetse bafite n’izina rikomeye mu myidagaduro, azaganiriza abitabira igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 23 Mutarama 2025, cyanatumiwemo Bruce Melodie wamaze gusohora album ye nshya "Colorful Generation".

Fally Merci utegura ibi bitaramo yabwiye IGIHE, ko bahisemo gutumira David Bayingana nk’umunyamakuru ufite urugendo rutangaje kandi wageze kuri byinshi.

Ati “Ni umunyamakuru mwiza, afite urugendo rutangaje rw’imyaka myinshi amaze mu itangazamakuru. Ntekereza ko hari byinshi yaganiriza urubyiruko rwakuze rumwumva. Kuri Bruce Melodie ho nibaza ko nta na byinshi namuvugaho kuko ni umuhanzi twese twemera ko ari muri bake barwanye inkundura mu muziki ku buryo inkuru ye tudashidikanya ko yafasha urubyiruko.”

Uretse aba bagabo, iki gitaramo kizitabirwa n’abanyarwenya bayobowe na Chipukeezy uri mu bafite izina rikomeye muri Kenya.

Uyu munyarwenya uherutse kwakira Israel Mbonyi ubwo yitabiraga igitaramo cyateguwe na Churchill muri Kenya, ategerejwe i Kigali mu cya Gen-Z Comedy kizaba ku wa 23 Mutarama 2024 muri Camp Kigali.

Chipukeezy agiye kongera gutaramira i Kigali mu gihe ubwo ahaheruka mu 2024, yari yavuze ko akunda u Rwanda ndetse ku bwe yumva yazahatura akaba yanashakana n’Umunyarwandakazi.

Fally Merci watangiye kwitegura kwizihiza imyaka itatu amaze akora Gen-Z Comedy yatumiye abarimo Bruce Melodie na David Bayingana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .