00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dave Chappelle yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 June 2024 saa 12:13
Yasuwe :

Umunyarwenya Dave Chappelle uri mu bakomeye ku Isi, ku wa 31 Gicurasi 2024 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uyu munyarwenya wamamaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba amaze imyaka irenga 30 ari icyamamare mu gutera urwenya, amaze iminsi mu Rwanda aho yanakoreye igitaramo mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024.

Nyuma y’iki gitaramo uyu munyarwenya yabonanye na Perezida Kagame ku wa 31 Gicurasi 2024 mbere y’uko asura ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 Dave Chapelle yataramiye ahitwa muri Kozo Restaurant iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Abitabiriye igitaramo cya Dave Chapelle bashimishijwe n’uyu munyarwenya wamaze isaha n’igice asusurutsa abakunzi be.

Uretse mu Rwanda, muri Kenya aho yataramiye ku wa 29 Gicurasi 2024 naho amatike y’igitaramo cye yashize ku isoko mu gihe cy’amasaha abiri.

Dave Chappelle yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Dave Chappelle yitegereza umwe mu bana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hari aho yageze imbaraga ziba nke aricara yitegereza amafoto y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Dave Chappelle yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .