00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dave Chappelle yahaye ubutumwa Trump ugiye kurahirira kuyobora Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 January 2025 saa 03:19
Yasuwe :

Umunyarwenya Dave Chappelle uri mu bakomenye muri Amerika, yatangaje ubutumwa bukomeye kuri Donald Trump mu kiganiro giheruka cya “Saturday Night Live”; amusaba kuzana impinduka zifatika mu gihugu agiye kuyobora ku nshuro ya kabiri.

Yabigarutseho nyuma y’urwenya yateye mu buryo butandukanye agaruka ku barimo Sean Diddy Combs ufunzwe n’izindi ngingo.

Chappelle yageze aho asangiza abari bamukurikiye inkuru y’ukuntu Jimmy Carter wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unaheruka kwitaba Imana, yamwigiyeho byinshi maze asaba Donald Trump kuzana impinduka no gufasha abari mu kaga.

Asoje kuvuga kuri Jimmy Carter, yahise avuga ko muri Perezidansi atari ahantu h’abantu ba ntamakemwa, ariko amusaba kwibuka ko Isi yose imuhanze amaso.

Ati “N’ubwo hari abantu bagutoye n’abataragutoye, bakwitezeho byinshi. N’ubwo hari abagukunze n’abatagukunda, baguhanze amaso. Isi yose ni wowe iri kureba.”

Yahamije ko bimuvuye ku mutima, asaba uyu mugabo kuzana itandukaniro. Ati “Ndabivuga mbikuye ku mutima. Uzagire amahirwe masa. Twese tujye dukora neza ikindi gihe.”

Uyu mugabo yashakaga kugaragaza ko Trump waherukaga ku butegetsi mu 2017 akabuvaho mu 2020 ubwo yatsindwaga amatora na Joe Biden wasohotse muri White House kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, akwiye kureba ibitaragenze neza icyo gihe akabikosora.

Yanasabye Trump kugoboka abavuye mu byayo kubera inkongi iri muri Amerika muri Los Angeles, ndetse n’abo muri Palestine babivuyemo kubera intambara.

Ati “Ntuzibagirwe ubumuntu bwawe kandi ndakwinginze ugire impuhwe ku bantu bavuye mu byabo, yaba muri Palisades cyangwa muri Palestine.”

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2025 ni bwo Donald Trump yitabiriye umuhango wo kurahirira kujya ku butegetsi bwa Amerika. Yatsinze Kamala Harris w’Umu-Democrate mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.

Dave Chappelle yasabye Trump kwigira ku bitaragenze neza muri manda ya mbere yayoboye
Donald Trump watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu yongeye kuyobora igihugu nyuma y'imyaka ine avuye ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .