Yabigarutseho nyuma y’urwenya yateye mu buryo butandukanye agaruka ku barimo Sean Diddy Combs ufunzwe n’izindi ngingo.
Chappelle yageze aho asangiza abari bamukurikiye inkuru y’ukuntu Jimmy Carter wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unaheruka kwitaba Imana, yamwigiyeho byinshi maze asaba Donald Trump kuzana impinduka no gufasha abari mu kaga.
Asoje kuvuga kuri Jimmy Carter, yahise avuga ko muri Perezidansi atari ahantu h’abantu ba ntamakemwa, ariko amusaba kwibuka ko Isi yose imuhanze amaso.
Ati “N’ubwo hari abantu bagutoye n’abataragutoye, bakwitezeho byinshi. N’ubwo hari abagukunze n’abatagukunda, baguhanze amaso. Isi yose ni wowe iri kureba.”
Yahamije ko bimuvuye ku mutima, asaba uyu mugabo kuzana itandukaniro. Ati “Ndabivuga mbikuye ku mutima. Uzagire amahirwe masa. Twese tujye dukora neza ikindi gihe.”
Uyu mugabo yashakaga kugaragaza ko Trump waherukaga ku butegetsi mu 2017 akabuvaho mu 2020 ubwo yatsindwaga amatora na Joe Biden wasohotse muri White House kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, akwiye kureba ibitaragenze neza icyo gihe akabikosora.
Yanasabye Trump kugoboka abavuye mu byayo kubera inkongi iri muri Amerika muri Los Angeles, ndetse n’abo muri Palestine babivuyemo kubera intambara.
Ati “Ntuzibagirwe ubumuntu bwawe kandi ndakwinginze ugire impuhwe ku bantu bavuye mu byabo, yaba muri Palisades cyangwa muri Palestine.”
Kuri uyu wa 20 Mutarama 2025 ni bwo Donald Trump yitabiriye umuhango wo kurahirira kujya ku butegetsi bwa Amerika. Yatsinze Kamala Harris w’Umu-Democrate mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!