IGIHE yahawe amakuru n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore ko nyuma yo gutera ivi mu minsi yashize, yahisemo gufata umwanzuro wo kurushinga n’uyu mukobwa witwa Souvenir.
Umwe mu nshuti za Darest yagize ati “Mu minsi yashize yahisemo gufata umwanzuro bamwe bafata nk’umwe mu ikomeye ku Isi, ahitamo gutera ivi asaba umukunzi we ko barushinga. Ni umukobwa bari bamaranye imyaka ine, byumvikane ko baziranye cyane ku buryo kurushinga byaba nta gitangaza kirimo.”
Darest yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, ndetse amakuru avuga ko agiye gukora ubukwe bitarenze umwaka wa 2025 kuko imyiteguro n’amatariki y’ibindi birori byamaze gushyirwa ku murongo igisigaye ari ukubitangaza.
Darest na Souvenir bakundanye biturutse ku birori by’inshuti bahuriyemo. Baje guhana nimero za telefone, batangira kujya baganira ari nabyo byaje kuvamo umubano ukomeye ndetse birangira bakundanye.
Darest yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na mugenzi we Mbaraga Alex [usigaye yiyita Malo Junior], ariko baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2023.
Reba “Sana”, indirimbo Darest aheruka gushyira hanze






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!