Darest mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko Album ye yayise “Souvenir53”. Avuga ko izina ryayo ‘Souvenir’ yarikomoye kuri fiancée bitegura kurushinga.
Ati “Numvaga nshaka album umuntu yatura umukunzi we, umubyeyi we ndetse n’abantu muri rusange. Gusa, ni album ifite umwihariko ku rukundo, kuko umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi album zivuga ku rukundo hagati y’umusore n’umukobwa, ariko hariho n’izindi zivuga ku rukundo rw’umubyeyi.”
Uyu musore yavuze ko iyi album izashyirwa ku mbuga zitandukanye zicuririzwaho umuziki, kandi ko ku wa 03 Gicurasi 2025 azakora ibirori byo kuyimurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Iyi album yatuye umukunzi we, Darest azayishyira hanze yitegura gukora ubukwe na we ku wa 27 Nzeri 2025.
Uyu musore yasobanuye ko amaze igihe kinini ari mu rukundo n’uyu mukobwa rwagejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Darest agiye gushyira hanze album nshya mu gihe yari amaze imyaka ibiri akora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.
Iyi album ye iri mu njyana zirimo RnB, Kompa, Afrobeat na Zouk. Yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Popiyeeeh, Ayooo Rush, Evydecks, Flyest, Booster ndetse na Bob Pro.
Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yafunguye ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Label’ yise ‘Eeey D Ent’.
Reba zimwe mu ndirimbo Darest aheruka gushyira hanze




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!