Iyi EP Dany Nanone yayise “112” izajya hanze ku wa 14 Werurwe 2025. Dany Nanone yabwiye IGIHE ko iyi EP nta byinshi yayivugaho, ibyinshi abakunzi b’umuziki muri rusange n’abe bazabimenya ari uko yagiye hanze.
Ati “Ni EP iriho ubutumwa butandukanye, abakunzi b’umuziki bazamenya byinshi birambuye kuri yo mu gihe izaba yagiye hanze cyane ko habura iminsi ibarirwa ku ntonki ngo tuyisohore.”
Iyi EP iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyo Dany Nanone yise “Amadosiye” yahuriyemo na Monk E., Kagurano Rwimo na Indatwa n’Abarerwa, ‘“So Far” yakoranye na Ella Rings, “Ihame”, “Mosondyo, “Nanone” n’iyo yise “Ahazaza” yahuriyemo na Magna Romeo uri mu basore bagezweho.
Iyi EP yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Pastor P, NizBeats na Loader. Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “Amanota”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!