Danny Vumbi yatangaje abahanzi bazamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Danny Vumbi agiye kumurikira album ye ya gatatu yise ’Inkuru Nziza’, ku mbuga nkoranyambaga kuko icyorezo cya Coronavirus cyarogoye uburyo bwose yateguraga kuyimurikamo.

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zandikanywe ubuhanga ariko ziri no mu mudiho wa kinyafurika zirimo nka; Ni danger, Ni uwacu, Abana babi n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane.

Kuri ubu uyu mugabo ari mu myiteguro yo kumurika Album, aho byamaze kumenyekana ko azayimurika tariki 17 Nyakanga 2020 mu birori bizaca kuri MK1 TV, shene ya youtube imaze igihe iri gutambukaho ibitaramo binyuranye ndetse no kuri Genesis TV.

Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Uhujimfura Claude uri mu buyobozi bwa KIKAC Music ifasha Danny Vumbi ko kumurika iyi album bifashishije imbuga nkoranyambaga byatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyahinduye uburyo bifuzaga kubikoramo.

Ati “Twateganyaga ko muri Kanama 2020 azajya kumurikira Album ye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’u Burayi ibiganiro byari bigeze kure, mu gihe twiteguraga gutangaza aya makuru hahise haduka icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ibijyanye n’imyidagaduro ku Isi yose, tubonye ko bitagishobotse nibwo twatekereje uko twabyitwaramo.”

Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na ”Kuri twese” yasohoye mu 2015.

Abahanzi bazafasha Danny Vumbi mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .