Danny Vumbi yasohoye indirimbo “Kwibuka twiyubaka” yakoranye na Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Mata 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Danny Vumbi yasohoye indirimbo “Kwibuka twiyubaka” yakoranye na Bruce Melodie mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko baniyubaka.

Muri iki gihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Danny Vumbi na Bruce Melodie batanze umusanzu wabo wo gukomeza abarokotse Jenoside ndetse babibutsa ko bagomba kwibuka biyubaka.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo bagira bati” Kwibuka twubaka nibibe intero mu Rwanda rushya, amateka twanyuzemo atubere intwaro y’ejo heza, komera Rwanda abawe turahari mu bihe nk’ibi turi kumwe. Twabuze abo twakundaga igihugu kitubera umuryango kitubera ababyeyi, kitubera abavandimwe kitubera inshuti none ubu turi u Rwanda rwisannye, turi inkingi itanyeganyezwa, duhanze amaso ejo hari imbere mu ntambwe idasubira inyuma […]”

Danny Vumbi yabwiye IGIHE ko nk’umuhanzi, umwe mu misanzu yumva yatanga ku gihugu cye muri ibi bihe ari ugukora ibihangano nk’ibi bigaruka ku mateka ndetse birimo n’inyigisho zereka Abanyarwanda ko bakwiye guharanira kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo kugira ngo abana babo n’ababakomokaho bazabe mu Rwanda rwiza.

Danny Vumbi yavuze ko yahisemo Bruce Melodie ngo bakorane iyi ndirimbo nk’umwe mu bahanzi beza kandi yumvaga bafatanya bagatanga ubutumwa bwabo ku banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ndirimbo nshya y’aba bahanzi ihuye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ubwo hari kwibukwa ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Twibuke twiyubaka”.

Umva hano iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi na Bruce Melodie

Danny Vumbi yasohoye indirimbo “Kwibuka twiyubaka” yakoranye na Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .