Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo ishyira akanyabugabo mu biyumvamo ubusaza (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label, Semivumbi Daniel, wamenyekanye nka Danny Vumbi, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ishyiramo abantu akanyabugabo ko kutiyumvamo gusaza.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo aba avuga ati “Reka nirire anniversaire [isabukuru] gukura ni ugukora ibikwiye, ndacyafite igihe byose ni byiza, sinkiri muto ubu byose bimeze neza, nazamutse urwego […] ku bitekerezo by’abakambwe nta gahunda yo gusaza.”

Mu nyikirizo aba agaragaza ko ibintu byose ari mu mutwe ku buryo umuntu ukuze mu myaka ashobora kwiyumvamo ubusore akaba yakora byinshi bikorwa n’abakiri bato.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka gutera akanyabugabo abantu bumva ko bashaje, kandi ibintu byose ari mu mutwe.

Ati “Gushyira akanyabugabo mu bantu kuko nta mpamvu yo kwiyumva nk’umusaza niba ushaka gukora, ugakora cyane kuko ibintu byose aba ari mu mutwe.”

Danny Vumbi yinjiye muri Kikac asanzemo Mico The Best ugiye kumara umwaka akorana n’iyi kompanyi mu bikorwa binyuranye bya muzika.

Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu itsinda rya The Brothers ryamamaye mu muziki w’u Rwanda wo hambere nyuma y’igihe rikaza gusenyuka.

Nyuma yo gutandukana na bagenzi be uyu mugabo yahisemo gutangira urugendo rwe wenyine mu muziki, kuri ubu afatwa nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo ndetse hari benshi yandikiye indirimbo zikamamara.

Iyi ndirimbo ye nshya “Muto” ibaye iya mbere ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira. Yakozwe na Producer Iyzo ndetse na Element bose bakorera muri Country Records ya Noopja wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Murabeho’.

Uyu muhanzi afite izindi ndirimbo ziri muri studio zisaga 10 zirimo iyitwa ‘Kabiri’ nayo izajya hanze mu minsi iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza