Danny Vumbi yamaze kwinjira muri Kikac Music isanzwe ibarizwamo Mico The Best

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Semivumbi Daniel wamenyekanye nka Danny Vumbi yamaze kumvikana na kompanyi ya KIKAC Music bemeranyijwe mu buryo bw’imikorere, akaba agiye gusangamo Mico The Best umaze igihe akorana na yo.

Aya makuru IGIHE yayahamirijwe na Jean Claude Uhujimfura ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music wahamije ko ubu batangiye gukorana na Danny Vumbi.

Yagize ati” Ni amasezerano tumaze iminsi twumvikanyeho, yaba igihe azamara ndetse n’ibindi bikubiyemo tuzabibamenyesha mu minsi ya vuba. Turi gutegura ikiganiro n’abanyamakuru.”

Danny Vumbi yinjiye muri Kikac asanzemo Mico The Best ugiye kumara umwaka akorana n’iyi kompanyi mu bikorwa binyuranye bya muzika.

Mu rwego rwo kumurika imikoranire na Danny Vumbi, Kikac Music mu minsi ya vuba cyane igiye gushyira hanze indirimbo ya mbere bamukoreye yitwa “Muto”.

Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu itsinda rya The Brothers ryamamaye mu muziki w’u Rwanda wo hambere nyuma y’igihe rikaza gusenyuka.

Nyuma yo gutandukana na bagenzi be uyu mugabo yahisemo gutangira urugendo rwe wenyine mu muziki, kuri ubu Danny Vumbi afatwa nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo ndetse hari benshi yandikiye indirimbo zikamamara.

Iyi ndirimbo ye nshya “Muto” izaba ibaye iya mbere Danny Vumbi ashyize hanze kuva umwaka wa 2020 watangira.

Umva hano indirimbo “Abana babi” Danny Vumbi yaherukaga gukora igaca ibintu mu muziki w’u Rwanda

Danny Vumbi agiye gusohora indirimbo ye ya mbere yakoranye na Kikac

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza