00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Danny Vumbi yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 June 2022 saa 03:21
Yasuwe :

Danny Vumbi ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana ku wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022 azize urupfu rutunguranye.

Ni umubyeyi witabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2022 azize urupfu rutunguranye nk’uko Danny Vumbi yabitangarije IGIHE.

Danny Vumbi yagize ati “Umwaka ushize nibwo twamenye ko mukecuru arwaye umutima tugerageza kumuvuza aroroherwa. Yafataga imiti neza ndetse anakurikiza gahunda zose za muganga. Yari asigaye akomeye, ariko twatunguwe no kumva ko saa sita z’amanywa yikubise hasi ntabashe kubyuka.”

Uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu rugo aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa mu ga santere ka Kinyebebe.

Inshuro nyinshi Danny Vumbi yakunze kugaragaza ko u rugendo rwa muzika ye yagiye ashyigikirwa n’ababyeyi be cyane cyane nyina wanamuherekeje kugeza ubu.

Mu 2016 mbere yo gutangira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Danny Vumbi yabanje gusura ababyeyi ku ivuko agiye gusaba umugisha wa kibyeyi. Iki gihe nyina yamwakiranye urugwiro ndetse agaragaza kumushyigikira gukomeye.

Ibi ni nako byagenze mu 2017 ubwo uyu muhanzi yajyaga kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, yongeye kugaragara mu ruhame yaherekejwe n’ababyeyi be.

Inshuro nyinshi Danny Vumbi ntiyakundaga guhisha ko Nyina amuba hafi mu muziki we
Danny Vumbi n'ababyeyi be ndetse na Rafiki Coga style mu 2017 ubwo bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .