Danny Vumbi agiye kwandikira abahanzi 10 indirimbo mu mushinga wamuhesheje miliyoni 10 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Mu gufasha abahanzi kwigobotora ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo, Imbuto Foundation ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, yatekereje uburyo bwo gushyigikira imishinga ifite umwihariko iyigenera inkunga ya miliyoni 300 Frw yashyizwe mu Kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco.

Danny Vumbi ni umwe muri 23 babashije gutsinda, imishinga yabo igaterwa inkunga ya miliyoni 10 Frw.

Uyu muhanzi yari yatanze umushinga wo kwandikira abahanzi bagenzi be indirimbo zishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Danny Vumbi yasohoye urutonde rw’abahanzi icumi amaze iminsi yandikira indirimbo ndetse banatangiye kuzikora.

Abo bahanzi barimo Mico The Best, Lanie, Yverry, Mutima, Alyn Sano, Niyo Bosco, Naason, Yvanny Mpano, Fireman na Young Grace.

Ukurikiyimfura Claude ureberera inyungu Danny Vumbi binyuze muri KIKAC Music, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga bamaze kuwutangira.

Ati ”Tuzajya twandikira umuhanzi indirimbo ndetse tunamufashe kuyikora mu buryo bw’amajwi, Danny Vumbi amaze iminsi yandika izi ndirimbo ndetse no kuzikora byaratangiye.”

Yavuze ko nta kidasanzwe bagendeyeho bahitamo aba bahanzi uretse kureba ababasha gukorana na Danny Vumbi mu miririmbire bitewe n’ubuhanga bafite.

Ati "Nta kidasanzwe twagendeyeho, abo twahisemo ni abahanzi bafite ubuhanga mu miririmbire twibaza ko igihe baramutse bafatanyije na Danny Vumbi bakora ibintu byiza cyane."

Ukurikiyimfura yongeyeho ko izi ndirimbo zihuriye ku kuba zishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Gahunda yo gutera inkunga abahanzi yashyizweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco; Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku bufatanye na Imbuto Foundation, binyujijwe muri gahunda ya ArtRwanda – Ubuhanzi yashyiriweho kuzamura abanyempano.

Danny Vumbi ni umwanditsi w’indirimbo uri mu bashyize umukono ku zamenyekanye nka Ntibisanzwe ya King James, Nta kibazo ya Urban Boys, Riderman na Bruce Melodie; Active Love ya Active, Ntundize ya Bruce Melodie, Ku ndunduro ya Social Mula, Agatege ya Charly na Nina, Turaberanye ya Bruce Melodie, Wenda azaza ya Dream Boys n’izindi nyinshi zinyuranye.

Reba indirimbo ’Nyakamwe’ Danny Vumbi yakoranye n’umuhanzi witwa Lulu wo muri Malawi

Mico The Best ubana na Danny Vumbi muri KIKAC Music azandikirwa indirimbo nta kiguzi
Lanie uherutse gusubukura ibya muzika nyuma yo gushyira ku ruhande amasomo ya muzika, nawe agiye kwandikirwa indirimbo na Danny Vumbi
Yverry usanzwe akorana bya hafi na Danny Vumbi ari mu ba mbere batekerejweho
Mutima, umwe mu bakobwa b'abahanga bafasha abatari bake muri studio agiye gufashwa na Danny Vumbi
Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bazandikirwa indirimbo nta kiguzi na Danny Vumbi
Niyo Bosco ufite ubuhanga mu kwandika, agiye guhuza imbaraga na Danny Vumbi
Yvanny Mpano uzwiho ubuhanga agiye gufashwa na Danny Vumbi binyuze mu mushinga we
Young Grace umuraperikazi umaze igihe asa n'uwicecekeye agiye gukorerwa na Danny Vumbi indirimbo y'ubuntu
Naason uri mu banditsi beza nawe agiye guhabwa indirimbo y'ubuntu na Danny Vumbi
Umuraperi Fireman ari mu icumi bagiye guhabwa indirimbo y'ubuntu na Danny Vumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .