Danny Vumbi agiye kumurikira Album ye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Danny Vumbi agiye kumurikira album ye ya gatatu yise ’Inkuru Nziza’, ku mbuga nkoranyambaga kuko icyorezo cya Coronavirus cyarogoye uburyo bwose yateguraga kuyimurikamo.

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zandikanye ubuhanga ariko ziri no mu mudiho wa kinyafurika, zirimo nka; Ni danger, Ni uwacu, Abana babi n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane.

Kuri ubu uyu mugabo ari mu myiteguro yo kumurika Album, aho byamaze kumenyekana ko azayimurika mu ntangiriro za Nyakanga yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uhujimfura Claude uri mu buyobozi bwa KIKAC Music ifasha Danny Vumbi ko kumurika iyi album bifashishije imbuga nkoranyambaga byatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyahinduye uburyo bifuzaga kubikoramo.

Ati “Twateganyaga ko muri Kanama 2020 azajya kumurikira Album ye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’u Burayi ibiganiro byari bigeze kure, mu gihe twiteguraga gutangaza aya makuru hahise haduka icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ibijyanye n’imyidagaduro ku Isi yose, tubonye ko bitagishobotse nibwo twatekereje uko twabyitwaramo.”

Nyuma yo kwicara bagatekereza bakabona ko bishobora kugorana ko ibitaramo batekerezaga byabaho, yaba Danny Vumbi n’abamufasha biyemeje kuyimurikira album ku mbuga nkoranyambaga.

Uhujimfura yabwiye IGIHE ko bagitekereza itariki ya nyayo yo gukoreraho iki gitaramo ndetse naho kizaca kuko bakiri mu biganiro n’abaterankunga batandukanye, andi makuru bakazayatangaza mu gihe kizaza.

Yagize ati” Hari amakuru menshi tutaratangaza ariko tuzababwira mu minsi iri imbere kuko hari ibyo tucyumvikana n’abaterankunga nubwo hari abandi bari kwiyongera, mu minsi mike amakuru yose kuri iki gitaramo cyo kumurika Album turaza kuyabaha.”

Byitezwe ko nta gihindutse muri iki gitaramo Danny Vumbi yafatanya n’abahanzi nka Bruce Melodie, Mico The Best na Riderman. Amakuru akavuga ko igitaramo kizaba tariki 3 Nyakanga 2020 nubwo ibi byose bitarafatwaho umwanzuro wa nyuma.

Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na ”Kuri twese” yasohoye mu 2015.

Reba indirimbo "Yibare" Danny Vumbi yaherukaga gusohora

Danny Vumbi agiye kumurika Album ye ya gatatu yise “Inkuru nziza”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .