Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘So far’.
Danny Nanone abajijwe aho akura imbaraga zo gukomeza gukora umuziki, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru aba atorohewe n’induru, yavuze ko we abihimisha kwima amatwi ibitari akazi ke.
Ati “Njye ndi umusirikare, ibyaba byose cyangwa ibyavugwa byose ubuzima burakomeza. Nkomeza guha abantu umuziki mwiza kandi ni yo mpamvu n’ubu ndi gukora cyane.”
Ibi Danny Nanone yabigarutseho mu gihe amaze iminsi ateguje EP ye nshya yise ‘112’, amakuru yayo yagiye hanze nta gihe gishize umugore wabyaranye n’uyu muraperi amugabyeho ibitero mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore akunze gushinja Danny Nanone kuba atita ku bana babyaranye, icyakora inshuro zose byavuzwe nta na rimwe uyu muraperi arigera abivugaho.
Uyu muraperi udakunze kugaruka ku nkuru z’ibibazo by’umuryango we, ahamya ko mu by’ukuri we areka ibivugwa bigacaho kandi ko atiteguye kujya yisobanura ahubwo amaze kumenyera ko abiha igihe abantu bakagenda bamenya ukuri.
Ku rundi ruhande, Danny Nanone yateguje EP y’indirimbo esheshatu yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere, iyi ikaba ari nayo iriho indirimbo ‘So far’ yamaze gusohora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!