00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniella wahoze ari umugore wa Chameleone yasabiye Pallaso na Alien Skin gufungwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 January 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone, yasabye ko Pallaso wahoze ari muramu we na Alien Skin baheruka gukozanyaho, bafungwa.

Uyu mugore yabitangaje yifashishije urubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Ati “Iyaba mfite umwanya mu buyobozi, Pallaso na Alien Skin bose nabafunga.”

Yavuze ko gufunga aba basore byaba ari wo mwanzuro mwiza mu ku mibereho myiza yabo ndetse n’abantu babakikije, ndetse bikaba byatuma bongera kwitekerezaho.

Tariki 1 Mutarama 2025, ubwo Pallaso yari ari kuririmba muri “The Empele Festival”, yatunguwe n’igikundi cya Alien Skin cyateje akavuyo, ndetse bituma ava muri iri serukiramuco ritarangiye.

Ntabwo byarangiye muri icyo gitaramo, kuko amashusho yagiye hanze agaragaza Pallaso mu gitondo cya tariki 2 Mutarama 2025 we n’igikundi cye batera mu rugo rwa Alien Skin ruri muri Makindye bakangiza ibintu bitandukanye.

Mu bintu abasore ba Pallaso bangije harimo imodoka ndetse n’amadirishya y’inzu ya Alien Skin. Agaciro k’ibintu byangijwe na Pallaso na bagenzi be, bivugwa ko kari muri miliyoni zirenga 2 Frw.

Si ibyo gusa kandi kuko Pallaso hari indirimbo yakoze yo kwibasira Alien Skin.

Alien Skin nawe ku munsi wakurikiyeho yateye mu rugo rwa mukuru wa Pallaso, Weasel Manizo, we n’itsinda rye nabo bangiza ibintu bitandukanye. Kugeza ubu Polisi iri gukurikirana aba basore bombi.

Ibi bintu byabaye byaje byiyongera ku bindi bikorwa by’urugomo Alien Skin amaze iminsi ashinjwa. Kuko mbere yo guteza akavuyo mu gitaramo cya Pallaso, yari amaze umunsi umwe n’ubundi akoze ibintu nk’ibi mu cya Lydia Jazmine.

Alien Skin mu minsi yashize yari yafunzwe azira ibikorwa by’urugomo, aza gufungurwa atanze ingwate.

Nyuma y’ibi bikorwa abantu batandukanye mu myidagaduro muri Uganda ndetse n’abanyepolitiki bagaragaje ko, ibi bintu bidakwiriye mu gihe abandi bo bavuga ko aba bahanzi bagiye bahura n’ihungabana ryaturutse ku kuntu sosiyete yagiye ibakira mu bihe bitandukanye bituma babaho nk’ibyihebe bityo bakwiriye kuganirizwa.

King Saha uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, nyuma y’ibi bikorwa bya bagenzi be, yafashe umwanzuro wo kujya ajya ku rubyiniro yitwaje umuhoro mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Televiziyo ya NTV Uganda iheruka kuvuga ko itazongera gucuranga ibihangano bya Pallaso na Alien Skin, kugeza igihe kitazwi kubera imyitwarire idahwitse baheruka kugaragaza.

Daniella Atim akunze kumvikana yibasira umuryango wa Chameleone yari yarashatse iyo hari ikibazo cyabaye kigizwemo uruhare n'umwe mu bawugize
Imodoka ya Alien Skin mu minsi ishize yangijwe n'igikundi cya Pallaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .