00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniel Ngarukiye yagarutse mu Rwanda asoma ubutaka bw’i Kanombe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 July 2022 saa 11:39
Yasuwe :

Umukirigitananga Ngarukiye Daniel yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi yari amaze aba i Burayi.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, yazanye n’indege ya RwandAir yamukuye mu Bubiligi.

Yakiriwe na bamwe mu nshuti ze biganjemo abo mu muziki gakondo mu Rwanda barimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n’abandi biganjemo inshuti ze yasize mu Rwanda ubwo yahavaga mu 2015.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko urukumbuzi rwari rwose kuri we.

Ati “Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y’imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw’Urwambyaye.”

Uyu muhanzi muri Mutarama uyu mwaka yari yateguye urugendo rwo kuza mu Rwanda ariko ntibyakunda kubera ko yasanzwemo COVID-19. Yavuze kuri iyi nshuro yumvaga byanga bikunze noneho bizamukundira akongera kubona abantu benshi yari akumbuye.

Ngarukiye yavuze ko kimwe mu bimuzanye ari ukumenyekanisha ibihangano yakoreye i Burayi.

Ati “Nshaka kumenyekanisha ibihangano byanjye. Gukora ibihangano byinshi byiza nk’ibyo nkora, iyo uri hariya ntabwo bigera kure, rero niyo mpamvu naje kugira ngo menyekanishe cyane bimwe mu bihangano byanjye nakoreye hariya.”

Ngarukiye yavuze ko afite ibitaramo azitabira bitandukanye ariko ataremeranya n’abamutumiye igihe bizabera. Ikindi arateganya kuzakorana ibihangano n’abahanzi bazabasha guhuza.

Uyu mugabo ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Iyo muganira akubwira ko atari azi ko azaba umuhanzi ariko yakuze akunda cyane ubuhanzi bushingiye kuri gakondo kuko ari impano yo mu muryango avukamo.

Semivumbi Simake yari igihangange mu mihamirizo yahamirizanyije na Butera bwa Nturo na Sentore Athanase Rwagirizabigarama wabaye mu itorero ry’Umwami i Nyanza mu Rukari.

Ngarukiye yavuye mu Rwanda mu 2015 nyuma yo kurushinga na Lavinia Orac wo muri Romania. Yari amaze imyaka itatu atangiye kwinjira neza mu kwerekana impano ye, dore ko yatangiye kwigaragariza Abanyarwanda mu 2012.

Reba indirimbo “Ka Kana” Ngarukiye yashyize hanze mbere yo kuza mu Rwanda, avuga ko yayihimbiye umwana wari inshuti ye mu buto

Akigera ku Kibuga cy'Indege i Kanombe, Ngarukiye yabanje gusoma ubutaka bw'i Kigali
Ngarukiye yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
Inshuti za Ngarukiye zamuhobeye biratinda
Inshuti za Ngarukiye zari zabukereye zaje kumwakira
Inshuti za Ngarukiye zari nyinshi ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ngarukiye afata ifoto na Audia Intore baririmbanye kera atarava mu Rwanda
Ngarukiye yongeye kumva akayaga k'i Kigali
Jules Sentore na Ngarukiye bongeye guhura nyuma y'imyaka irindwi uyu mukirigitananga aba hanze y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .