Umukobwa we Rachael Stirling, kuri uyu wa Kane yabwiye The Sun ko nyina yishwe na cancer, nyuma yo kumenya yo ayirwaye muri Werurwe uyu mwaka.
Ati “Mama wanjye yitabye Imana mu mahoro asinziriye mu gitondo cya kare, yari mu rugo ari kumwe n’umuryango we.”
Dame Diana yakinnye muri filime nyinshi ndetse yanagaragaye muri James Bond ari umugore we witwa Teresa di Vicenzo.
Yavutse ku wa 20 Nyakanga 1938. Yari umwe mu bakinnyi ba filime bakomoka mu Bwongereza bafite izina rikomeye cyane. Yanakinnye amakinamico mu Bwongereza na New York muri Amerika.
Mu 1994 yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu gukina mu bihembo bya Tony Award. Yatwaye ibindi bihembo birimo ibya BAFTA TV Award, Emmy Award n’ibindi byinshi.
Rigg yatangiye gukina filime n’amakinamico mu 1957. Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho ku 28 Kanama 2020, Chadwick Aaron Boseman wamamaye muri filime ya Black Panther nka T’Challa ari umwami wa Wakanda, nawe yitabye Imana azize kanseri y’amara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!