Dady de Maximo yavuze ko yatangije iyi nzu y’ubwanditsi nyuma yo kubona ko abanditsi b’ibitabo bafite imbogamizi zitandukanye zirimo kubura inzu zibafasha mu kwandika ibitabo byabo no kubimurikira abasomyi.
Ati “Wigomwe ukabaza umwanditsi uwo ari we wese icyo atekereza ku nganda zandika cyangwa inzu zandika ibitabo, witegure kwakira kandi ugomba kumva ibibazo byinshi nko kwinuba kw’abandika ibitabo batajya boroherezwa mu kazi kabo.”
Iyo niyo mpamvu Dady de Maximo yatangije inzu igamije kwandika no kumurika ibitabo byihariye, mu rwego rw’uburezi n’ibindi by’ubumenyi butandukanye ndetse n’ibitabo bito nk’ibinyamakuru bya siyansi, ibitabo ku buzima bw’abantu n’imibereho yabo n’ibindi byinshi.
Iyi nzu y’ubwanditsi ya Dady de Maximo ahamya ko izafasha abantu bose bakunda gusoma kuko uretse no gusoma ku mpapuro, bazajya bafasha abanditsi kubishyira mu ku rubuga rwakorohereza abasomyi kubona ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati “Iyi nzu y’ubwanditsi izajya ishyirira abanditsi ibitabo ku isoko kandi ibagezeho mwebwe nk’abasomyi ibitabo mu buryo butandukanye binyuze mu bitabo byanditse ku mpapuro, ibyasomwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kugera ndetse no kubyumva mu majwi kandi byoroshye kugera kuri buri wese.”
Dady de Maximo yahaye ikaze abantu bose bifuza gukorana n’inzu yashinze y’ubwanditsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!