00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dady de Maximo ntavuga rumwe na Rutangarwamaboko wanenze ‘Mr Rwanda’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 April 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Umunyamideli Dady de Maximo uri mu bafite izina rikomeye, ntavuga rumwe na Rutangarwamaboko uherutse kwifatira ku gahanga abateguye irushanwa rya Mr Rwanda hamwe n’abaryitabiriye.

Mu minsi ishize, umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yagaragaje ko indagu ze zimwereka ko irushanwa rya Mister Rwanda ari nk’ubushukanyi no gufatirana abana b’abahungu badafite akazi.

Rutangarwamaboko yabivuze mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga.

Yanditse ati “U Rwanda si urwo kugwiza inkorabusa, Musigeho! Gufatirana utwana tw’udusore dushonje aho kutwigisha umurimo wadukiza inzara ukadushora mu kwimaringa ngo ejo tuzasarura ubukungu, witwaje u Rwanda, njye imandwa nkuru y’u Rwanda kandi umupfumu mukuru mu bicumbi ndareba mu ndagu ngasanga ari ubukunguzi gusa.”

Yavuze ko nta kizima yiteze muri iri rushanwa cyane ko kuri we nta n’icyiza yigeze abona muri Miss Rwanda yaribanjirije. Uyu mugabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kugorwa kubera gutesha agaciro abasore n’inkumi kandi aribo Rwanda rw’ejo.

Yakomeje agira ti “Bundi buhe i Rwanda umusore yisakumana ubusa akitora akikamata akimaringa imbere y’abantu yikatakata by’amafiyeri atampaye agaciro ngo ubwo ararata ko azaba intwari y’u Rwanda kandi akagira ibitekerezo bizima bizaruzamura ndetse akimana umuco warwo?”

Dady de Maximo ntavuga rumwe na Rutangarwamaboko

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dady de Maximo yagaragaje ko adahuza imvugo na Rutangarwamaboko ashinja kwibasira abategura irushanwa rya Mr Rwanda n’abaryitabiriye.

Uyu mugabo yavuze ko atiyumvisha neza ibyo Rutangarwamaboko yise indagu zituma yibasira abateguye irushanwa rn’abaryitabiriye.

Ati “Nkundira nkwibarize! Inganda zingahe wubatse zitanga amaboko n’imirimo? Inzuzi zereye bangahe wagabiye? Usibye mwe n’umuryango wanyu mutwereka kenshi, ni bangahe mwagabiye bakagabira rubanda rw’umwami muri kuvugira ubu? Indagu kuki zakungura iteka? Ese ntabigishije uko musobanura inzuzi; buri gihe zera ari izikungura? Ko nta na rimwe murandika muvuga ko zeze ubuhoro?”

Dady de Maximo yakomeje abaza Rutangarwamaboko, impamvu ahitamo guhamya ko abasore bitabiriye Mr Rwanda bazigishwa guca inzara, ati “Ni iki kikubwira ko batazigishwa kurinda ibirunga, ibyanya by’inyamanswa, kwakira abasura u Rwanda, kwamamaza ibikorwa bitandukanye, gukora mu bukerarugendo, kuba abatwara abasura u Rwanda no gusobanurira benshi ibyo tugezeho.”

Dady de Maximo yagaragaje ko benshi mu bibasiye abitabiriye irushanwa rya Mr Rwanda, abafite imitekerereze ifutamye ahamya ko badakwiye guhuza imitekerereze yabo mibi n’ibizava mu irushanwa.

Ati “Kubona bafite ibi byapa bigaragaza ko banyuze mu ijonjora ntibibagira abo mwifuza ko baba bo, niba imitwe yanyu yanduye kandi ibyiyumviro byanyu bibona amabi n’ibibi gusa, ntibivuze ko abari mu ifoto bose mwabashyira mu gatebo k’ibyo mubona.”

Uyu mugabo ufite izina rikomeye mu kumurika imideli mu Rwanda, yagaragaje ko nta muntu ukwiye kwicara mu kazi keza yabonye ngo yibasire abari gushakishiriza amahirwe y’imibereho muri iri rushanwa.

Yibukije Rutangarwamaboko ko bishoboka ko yaba umuhanuzi ariko udacumura, ahamya ko atumva impamvu n’imwe yatuma aciraho iteka urubyiruko rwitabiriye iri rushanwa.

Dady de Maximo yasabye abarimo Rutangarwamaboko kureka kwibasira urubyiruko rwitabiriye Mr Rwanda ahubwo bagatanga ibitekerezo ku cyateza imbere iri rushanwa rikorwa neza kurusha uko biri.

Dady de Maximo ntavuga rumwe na Rutangarwamaboko uherutse kwifatira ku gahanga abatabiriye ‘Mr Rwanda’
Rutangarwamaboko yari yifatiye ku gahanga abateguye n'abirabiriye irushanwa rya Mr Rwanda
Intara y'Amajyaruguru ihagarariwe n'abasore 7 muri Mr Rwanda
Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abasore batanu
Abasore batanu nibo bazahagararira Intara y'Iburasirazuba
Intara y'Iburengerazuba ihagarariwe n'abasore umunani

Bamwe mu basore 52 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Mr Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .