00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daddy Cassanova agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 09:48
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itari mike avuye mu Rwanda akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza kwimukira muri Canada, kuri ubu Daddy Cassanova ari kwitegura gutaramira mu Rwanda.

Uyu mugabo waherukaga mu Rwanda mu 2018, yatumiwe muri ’Volcanofest 2022’ ku wa 7-9 Ukwakira 2022.

Ni Iserukiramuco rizabera mu Karere ka Musanze akazahuriramo n’abarimo Pride DJ, Umunya-Afurika y’Epfo uzwiho kuvanga imiziki, Lady Hash umunya Ethiopie n’abandi barimo n’umunyarwandakazi Salva wubatse izina mu gucuranga guitar.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Cassa yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y’igihe kinini atahakorera ibitaramo.

Ati “Ubusanzwe nza mu Rwanda nje gusura umuryango wanjye, ntabwo ari kenshi njya nza nje kuririmba ariko ngiriwe ubuntu kuri iyi nshuro nzataramana n’abakunzi banjye.”

Mu 2008 benshi batunguwe no kumva inkuru y’uko Cassa ari kubarizwa muri Canada, aha akaba yarahagiye avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ageze muri Canada, Cassa yashinze itsinda ry’abacuranzi kuri ubu bakaba basigaye bamucurangira mu maserukiramuco atandukanye.

Cassa ni umwe mu bahanzi bagize izina rikomeye mu Rwanda mu myaka yo hambere, uyu yakoze indirimbo nka ‘Imyaka itatu’,Ishiraniro n’izindi zinyuranye.

Daddy Cassanova agiye gukorera igitaramo mu Rwanda
Volcanofest 2022, Iserukiramuco Cassa yatumiwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .