00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dabijou yaciye amarenga y’urukundo n’umushoramari ukomeye muri Kenya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 May 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou yaciye amarenga y’urukundo n’umugabo w’umushoramari ukomeye muri Kenya witwa Jamal Marlow Rohosafi ukunze kwiyita Jimal Rohosafi.

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dabijou unaherutse kwinjira mu muziki, yagaragaye ari kumwe n’uyu mugabo mu rukundo.

IGIHE yabashije kumenya ko ari amashusho yafatiwe muri Ethiopie, ndetse bombi bakurikiye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal na PSG.

Nyuma yo gutsindwa ku ikipe ya Arsenal uyu mugabo yihebeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, Dabijou yasangije abamukurikira amashusho ari mu buriri asezera uyu mugabo wari ugiye ku murimo.

Ati “Imana ikurinde mugabo wanjye, Imana ikurinde ndagukunda.” Uyu mugabo nawe yaragije Dabijou Imana, ati “Imana ikurinde, nanjye ndagukunda.”

Aya magambo y’urukundo hagati ya Dabijou n’uyu mugabo, yashimangiye ko uyu mukobwa wari umaze igihe ahamya ko afite agahinda gakabije yatewe n’urukundo, ubu yamaze kubona umuhoza amarira.

Inkuru ya Dabijou ibaye ari impamo, yaba abaye umugore wa kane wa Jimal nyuma yo gutandukana n’abandi batatu bagiye babana.

Umugore wa mbere wa Jimal ni uwiyita Being Amila. Bombi bariganye kuva mu bwana ndetse urukundo rwabo rwatangiriye ku ntebe y’ishuri.

Uyu mugore babyaranye abana babiri, baje gutangira kurebana ay’ingwe igihe amafaranga n’ubwamamare byinjiraga mu muryango wabo.

Ahagana mu 2020 nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mugabo asigaye akundana n’uwitwa Amber Ray uri mu nkumi z’ikimero muri Kenya.

Nyuma yo gutandukana na Amber Ray batanarambanye, uyu mugabo yatangiye gukundana na Michelle Wangari uri mu nkumi zizwi cyane muri Kenya, nawe bakaba baranabyaranye umwana umwe.

Mu minsi yashize, bombi bakundaga kugaragara bari kumwe ndetse basohokanye bambaye imyenda isa, gusa bitandukanye na mbere ubu muri iyi minsi uwo bari kumwe ni Dabijou.

Dabijou uri mu rukundo n’uyu mukire, yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu minsi yashize ubwo yakundanaga na Yago Pon Dat ndetse baza gutandukana mu buryo uyu mukobwa yavuze ko bwamusigiye agahinda gakabije.

Dabijou ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu myidagaduro y'u Rwanda
Dabijou ari mu munyenga w'urukundo n'umushoramari wo muri Kenya
Dabijou aherutse kwemeza ko yinjiye mu muziki kubera agahinda gakabije yatewe n'urukundo rwe na Yago Pon Dat
Dabijou yaherukaga kuvugwa mu nkuru z'urukundo ubwo yakundanaga na Yago Pon Dat
Jimal ni umwe mu bagabo bavugwaho kugira amafaranga menshi muri Kenya
Jimal akunze kwifotoreza hagati y'imodoka ze z'agaciro
Jimal ari mu rukundo na Dabijou ushobora kuba umugore we wa kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .