Mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dabijou unaherutse kwinjira mu muziki, yagaragaye ari kumwe n’uyu mugabo mu rukundo.
IGIHE yabashije kumenya ko ari amashusho yafatiwe muri Ethiopie, ndetse bombi bakurikiye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal na PSG.
Nyuma yo gutsindwa ku ikipe ya Arsenal uyu mugabo yihebeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, Dabijou yasangije abamukurikira amashusho ari mu buriri asezera uyu mugabo wari ugiye ku murimo.
Ati “Imana ikurinde mugabo wanjye, Imana ikurinde ndagukunda.” Uyu mugabo nawe yaragije Dabijou Imana, ati “Imana ikurinde, nanjye ndagukunda.”
Aya magambo y’urukundo hagati ya Dabijou n’uyu mugabo, yashimangiye ko uyu mukobwa wari umaze igihe ahamya ko afite agahinda gakabije yatewe n’urukundo, ubu yamaze kubona umuhoza amarira.
Inkuru ya Dabijou ibaye ari impamo, yaba abaye umugore wa kane wa Jimal nyuma yo gutandukana n’abandi batatu bagiye babana.
Umugore wa mbere wa Jimal ni uwiyita Being Amila. Bombi bariganye kuva mu bwana ndetse urukundo rwabo rwatangiriye ku ntebe y’ishuri.
Uyu mugore babyaranye abana babiri, baje gutangira kurebana ay’ingwe igihe amafaranga n’ubwamamare byinjiraga mu muryango wabo.
Ahagana mu 2020 nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mugabo asigaye akundana n’uwitwa Amber Ray uri mu nkumi z’ikimero muri Kenya.
Nyuma yo gutandukana na Amber Ray batanarambanye, uyu mugabo yatangiye gukundana na Michelle Wangari uri mu nkumi zizwi cyane muri Kenya, nawe bakaba baranabyaranye umwana umwe.
Mu minsi yashize, bombi bakundaga kugaragara bari kumwe ndetse basohokanye bambaye imyenda isa, gusa bitandukanye na mbere ubu muri iyi minsi uwo bari kumwe ni Dabijou.
Dabijou uri mu rukundo n’uyu mukire, yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu minsi yashize ubwo yakundanaga na Yago Pon Dat ndetse baza gutandukana mu buryo uyu mukobwa yavuze ko bwamusigiye agahinda gakabije.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!