00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa yerekanye umwana yabyaye mu gihe inkuru z’urukundo rwe na Jeanine Noach zari zishyushye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 09:32
Yasuwe :

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yahishuye ko afite umwana wujuje umwaka umwe w’amavuko, ibi bisobanuye ko yamubyaye mu gihe yari mu munyenga w’urukundo na Jeanine Noach.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022 nibwo Cyusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto y’umukobwa we wujuje umwaka w’amavuko.

Yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, Cyusa yagize ati “Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka ’avance’ ku nkwano z’umukobwa wanjye!”

Ku wa 15 Ugushyingo 2021 (Iminsi itatu mbere yo kubyara) hagiye hanze amafoto ya Cyusa n’uwari umukunzi we Jeanine Noach bari gusangirira ubuzima ku mucanga wo muri Zanzibar.

Nubwo inkuru z’urukundo rw’aba bombi zari zikomeje kugurumana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Cyusa yakunze kumvikana azihakana agahamya ko abana na Jeanine nk’inshuti ye gusa.

Inkuru zari zimaze igihe zivugwa noneho zabaye impamo bidasubirwaho muri Gashyantare 2022, ubwo Jeanine yizihizaga isabukuru y’amavuko, bajya kuyisangirira ku mucanga w’i Dubai.

Akiva mu butayu bw’i Dubai, Cyusa yatangiye kumvikana ahamya ko uwe yamubonye ndetse yamaze no kumukorera indirimbo yise ‘Uwanjye’.

Kuva muri Mata 2022, umwuka watangiye kuba mubi hagati ya Cyusa n’uwari umukunzi we Jeanine Noach biza guturika neza mu Ukwakira 2022 ubwo batandukanaga burundu.

Amakuru ahari avuga ko kuva Cyusa yakwibaruka imfura ye atigeze yirengagiza inshingano ze nk’umubyeyi kuko n’igihe yakundanaga na Jeanine bitamubuzaga gusura cyangwa kwita ku mwana we.

Ndetse na nyuma yo gutandukana n’uyu mugore niko byakomeje dore ko nta nkuru z’urukundo rwe n’uwo babyaranye zirazamuka.

Muri Werurwe 2020 Cyusa yari yatangaje ko yibarutse imfura ye, icyakora amakuru IGIHE yaje kumenya ni uko bitari byo ahubwo ari umukobwa bigeze gukundana wamubeshye ko yagiye muri Canada amutwitiye akaza kubyarirayo.

Ibyari ibyishimo by’uyu muhanzi byaje gucibwa intege n’amakuru yamenye ko yabeshywe umwana yari yeretswe icyo gihe atari uwe.

Cyusa yari ku mucanga wo muri Zanzibar mu gihe umugore wari ugiye kumubyarira we ibise byari bimuri bubi
Cyusa wari ufite umwana w'uruhinja yatwawe n'urukundo rwa Jeanine Noach baherutse gutandukana
Cyusa ari mu byishimo by'umukobwa we wujuje umwaka w'amavuko
Cyusa yagaragaje ko yishimiye umukobwa we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .