Ibi byuma byifashishijwe mu gitaramo Cyusa yakoreye muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024, icyakora mu gihe umwaka ubura amezi make ngo wuzure kibaye, kugeza uyu munsi Bubu wamuhaye ibyuma we ntarabona amafaranga bari bemeranyije.
Cyusa mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yahamije ko agendana ikimwaro aterwa no kuba atarabasha kwishyura Bubu wamuhaye ibyuma.
Ati “Ndisegura ku muntu twagiranye ikibazo sinshaka kumuvuga, ariko arabizi si njyewe pe. Abimenye ko atari njyewe, nkwiseguyeho rwose nanjye sinjye.”
Cyusa uri gusaba imbabazi Bubu ahamya ko yahemukiwe n’abo bakoranye mu gutegura iki gitaramo batamuhaye amafaranga yo kwishyura ibyuma nk’uko bari babyemeranyije.
Ati “Ndamusaba imbabazi kuko ntabwo ari njyewe. Urumva hari ababa bagufasha gutegura igitaramo bakagushora mu bintu, ibyo bakwijeje ntibabikore. Nka kiriya gitaramo cyari njye, n’ibyuma ni njye yabihaye, ariko amafaranga yishyuwe mu gitaramo yo sinjye yacagaho. Aho yaciye ntabwo babigenje neza wenda ngo n’uwari wankopye mwishyure.”
Nubwo Cyusa yahemukiye Bubu amushimira kuba yarabaye imfura, ntibibe inkuru mu itangazamakuru cyangwa ngo abijyane mu nkiko.
Ku rundi ruhande, Cyusa ahamya ko ari kwisuganya ngo ashake amafaranga niyo yaba make, ngo ayashyire uwamukopye ibyuma ku buryo yamusaba imbabazi cyane ko yemera ko yamukoshereje.
Ati “Yabaye imfura, ndamushimira. Ndashaka kumwegera nkamusobanurira ariko ngomba kubanza kureba igisubizo kuko amatama masa ntasabira inka igisigati.”
Cyusa uvuga ko atazi amafaranga yinjiye mu gitaramo, ahamya ko abo bafatanyije bamubwiye ko cyahombye, ariko ku rundi ruhande ntiyemere ko kuba cyahomba byatuma baba abambuzi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!