Cyusa yataramiye Abanyarwanda baba mu Bubiligi nyuma yo gusubika ibitaramo i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Werurwe 2020 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 umuhanzi Cyusa Ibrahim yataramiye Abanyarwanda baba mu Bubiligi mbere y’uko asubira i Kigali kubera ko ibitaramo yagombaga gukorera ku mugabane w’i Burayi byasubitswe kubera coronavirus.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa “Umbrella” aho Cyusa yataramanye n’abanyarwanda bari babashije kumenya iby’iki gitaramo cyateguwe huti huti nyuma y’uko ibyari byamujyanye byasubitswe.

Abajijwe niba atishe amategeko y’Igihugu cy’u Bubiligi dore ko yaririmbye hasohotse itangazo ribuza ibikorwa bihuza abantu benshi, Cyusa yavuze ko atari ko biri kuko yataramye amasaha yo kubihagarika ataragera.

Yagize ati “Guverinoma yari yategetse ko ziriya ngamba zitangira kuwa Gatanu saa sita zijoro; njye rero ntangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ngeza saa tanu z’ijoro. Aho twakoreye bafunze mbere ya saa sita.”

Ku bijyanye n’imigendekere y’iki gitaramo Cyusa yagize ati “Ntabwo byari byoroshye, abantu batinye kuza kubera coronavirus, ariko nagombaga gutaramira abantu baho kuko twari dukumburanye.”

Uyu muhanzi yavuze ko azaba yageze i Kigali kuwa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020.

Cyusa Ibrahim n’abandi bantu babiri bo mu itorero rye Cyusa n’Inkera bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 12 Werurwe 2020 berekeza ku mugabane w’u Burayi aho bagombaga gukorera ibitaramo bitandukanye.

Cyusa muri iyi minsi agezweho mu ndirimbo nka; “Muhoza wanjye” yasubiyemo, Umwitero, Umutako n’izindi.

Cyusa nabo bajyanye mu Bubiligi biteguye guhita bataha i Kigali nyuma y'uko ibitaramo byabo bitakibaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza