00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa yakoranye imyiteguro ya nyuma n’Itorero Inganzo Ngari (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 04:38
Yasuwe :

Cyusa ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cye kibura amasaha make ngo gitahe cyane ko giteganyijwe ku wa 8 Kamena 2024 yakoranye imyitozo ye ya nyuma n’Itorero Inganzo Ngari bazaba banafatanya gususurutsa abakunzi b’umuziki we.

Ubwo IGIHE yasuraga Cyusa mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cye, twasanze ari kwitozanya n’Itorero Inganzo Ngari ahamya ko byari ugushyira akadomo ku byo kwitoza kuko iby’ingenzi byose byarangiye.

Ati “Niba wabibonye byari ukunoza utwa nyuma kuko imyitozo yo twarayirangije, ikibura ni uko umunsi nyiri zina w’igitaramo ugera ubundi tugatarama bigatinda.”

Cyusa yavuze ko imyiteguro y’igitaramo cye yagenze neza ku buryo yumva yiteguye bihagije gususurutsa abakunzi be ikimutindiye kikaba umunsi nyiri zina.

Umubano wa Cyusa n’Itorero Inganzo Ngari si mushya kuko uyu muhanzi yaribyinnyemo imyaka itari mike kugeza mu 2019 ubwo yari afashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki ku gitindi cye.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024. Cyusa yacyitiriye album ye ya mbere yise ‘Migabo’ iyi nayo akaba yarayitiriye indirimbo yatuye Perezida Kagame.

Ni igitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka Mariya Yohana, Ruti Joel, Inganzo Ngari na Cyusa nyiri zina.

Igitaramo cya Cyusa cyahumuye
Ababyinnyi ba Inganzo Ngari bazafasha Cyusa mu gitaramo
Cyusa yanyuzagamo nawe agacinya akadiho
Cyusa mu myiteguro ya nyuma y'igitaramo cye
Imyitozo ya Cyusa yari iyo gushyira utuntu twa nyuma ku murongo kuko ibyinshi bamaze kubyitoza

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .