00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa yakomoje ku mubano we na Jeanine Noach n’iby’urukundo rwe na Nadjima (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 April 2024 saa 07:57
Yasuwe :

Cyusa Ibrahim yavuze ko nubwo yatandukanye na Jeanine Noach mu by’ukuri nta rwango byakuruye hagati yabo nubwo nta mubano udasanzwe bafitanye, anaboneraho guhakana amakuru yavugwaga ko yaba asigaye akundana na Usanase Nadjima.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Isengesho’, iyi akaba aherutse kuvuga ko yayanditse mu gihe atari amerewe neza kubera imijugujugu y’abataragiye bishimira ibyemezo yafashe mu rukundo.

Imwe mu mijugujugu yajugunyiwe cyane ni iyakurikiye itandukana rye na Jeanine Noach bakundanye mu 2022 nyuma baza gutandukana mu buryo bwagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uburyo bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Cyusa ubwe akagaruka ku itandukana ryabo, byatuma hari utekereza ko ubu babaye abanzi bakomeye.

Ubwo yari abajijwe ku mubano we na Jeanine, Cyusa yavuze ko nubwo batandukanye bigasakuza cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu by’ukuri nta rwango byakuruye.

Ati “Njye nta rwango mufitiye, ni ibisanzwe iyo abantu batagikunda si ngombwa ngo bakomeze kuvugana. Hari igihe bishoboka ko mwakomeza kuba inshuti, cyangwa buri wese akajya mu bye, gusa ukuri guhari ni uko tutakivugana."

Cyusa avuga ko ku bwe nta rwango afitiye Jeanine kandi yizeye ko nawe ntarwo amufitiye, ati “Duhuye namusuhuza kuko nyuma yo gukundana yambereye inshuti, rwose nta rwango mufitiye.”

Uretse Jeanine bakundanye bagatandukana, Cyusa yanabajijwe kuri Usanase Nadjima bimaze iminsi bivugwa ko basigaye bakundana, avuga ko mu by’ukuri ataribyo iby’urukundo rwabo ari amakuru mahimbano.

Ati “Nadjima ni inshuti yanjye isanzwe, ifite umumaro ariko akaba n’umufana wanjye […] nta kidasanzwe rwose! Erega ntacyo amwaye, nta n’itegeko naba nishe cyane ko n’ibyo mwavugaga byararangiye, rero nta biriho ni inshuti isanzwe nkuko n’abandi ari inshuti.”

Muri Gashyantare 2023 nibwo hadutse amakuru y’uko Cyusa yaba asigaye akundana na Nadjima nubwo amakuru yavugaga ko urukundo rwabo bahisemo kurugira ibanga.

Ku rundi ruhande Cyusa ahamya ko imijugujugu yakunze guterwa kubera ibyemezo by’urukundo yajyaga afata, byatumye afata umwanya munini wo kwitekerezaho ibyo gukundana aba abishyize ku ruhande.

Ati "Icyankomeje ni njye, narakomeje ndarwana ndicara nitekerezaho ndavuga nti Cyusa, uranze koko? ntavuga nti oya! ndicara ndakora cyane. Icyiza ni uko uko nagiye nkora ariko inkuru zanteraga imijugujugu ubu zaragabanutse ku buryo wa Cyusa mwabonaga mu ishusho runaka mumubona mu yindi [...] ariko naretse no gukomeza kwivuruguta mu isayo (aha akaba yashakaga gukomeza kuvugwa mu nkuru z’urukundo rwa buri munsi narwo rutamara kabiri)."

Abajijwe niba guhagarika kwivuruguta mu isayo yavugaga ari ukureka gukundana cyangwa kugira ibanga urukundo rwe, yaciye amarenga ko yaba ari mu gihe cy’akaruhuko mu byo gukundana.

Ati "Sinanze abakobwa, ariko hari uburyo uba uretse ukabanza kureba aho ubuzima buri kukuganisha, mbere yo gusimbuka urabanza ugasubira inyuma, ndi muri cya gihe cyo gusubira inyuma ntabwo ndasimbuka."

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yanakomojeho ku ndirimbo ye nshya ‘Isengesho’ ndetse n’igitaramo yise ‘Migabo’ yitegura gukorera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024.

Cyusa ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye Migabo ateganya gukorera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024
Cyusa ahamya ko nta rwango ruri hagati ye na Jeanine Noach baherutse gutandukana mu nduru nyinshi
Cyusa yahakanye amakuru y'urukundo rwe na Usanase Nadjima ahamya ko ari inshuti ye isanzwe
Cyusa yavuze ko yabaye afashe ikiruhuko mu nkuru z'urukundo, icyo we yise 'Kwivuruguta mu isayo'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .