Uyu muhango wabereye mu rugo rw’uyu mubyeyi ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Cyusa yahaye nyirakuru imodoka yari asanzwe agendamo nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’ibyo uyu mubyeyi yamukoreye mu buto bwe.
Yagize ati ”Ni we wanyigishije guhanga, ni we wanyinjije muri ibi bintu. Iyo ataba we ntabwo mba ndi uwo ndiwe uyu munsi.”
Impamvu yo kutamugurira imodoka nshya ni uko uyu mubyeyi n’ubusanzwe yakundaga iyo umwuzukuru we yari asanzwe agendamo.
Yagize ati "Nkimara kugura imodoka nshya, naramubajije nti ari iyi na ya yindi nsanzwe ngendamo inziza ni iyihe? Agiye kunsubiza yarambwiye ngo ya yindi usanganywe imeze nk’ikibyeyi.”
Nyirakuru wa Cyusa wari wuzuye ibyishimo yavuze ko yizihiwe n’impano umwuzukuru we yamugeneye.
Yamushimiye ko amaze kuba umugabo, ahamya ko ariwe yamwifuzagamo kuva kera.
Uyu mubyeyi yahishuye ko ari we watangiye kujyana umwuzukuru we mu Itorero ‘Imenagitero’mu rwego rwo kumurinda agahinda ko gupfusha se n’ibyo yari amaze kubona muri biriya bihe.
Yashimiye Cyusa ko yamubereye umwana mwiza agakurana uburere ndetse bwatumye anavamo umugabo.
Nyina wa Cyusa yashimiye bikomeye nyina umubyara kuba yaritaye ku muhungu we, ndetse ahamya ko urukundo uyu muhanzi yahawe na nyirakuru arirwo yakuranye kandi agifite.
Cyusa Ibrahim aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Marebe’ y’igisigo cyanditswe na Rugamba Cyprien, igashyirwa mu majwi n’umuhanzikazi wagwije ibigwi Cecile Kayirebwa wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kugeza n’ubu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!