Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragara Cyusa yatemberanye n’umukunzi we ndetse hari n’iyo aba ari kumusoma ku itama ibintu byacitse.
Cyusa yavuye mu Rwanda ku 21 Mata aho azakorera igitaramo mu Bubiligi ari nacyo kizabimburira ibindi, kizaba mu ntangiriro za Gicurasi. Uretse iki gitaramo ashaka no kuhafatira amashusho y’indirimbo yise ‘Uwanjye’ yahimbiye umukunzi we Jeanine Noach.
Kuva mu Ugushyingo 2021 nibwo hatangiye gucicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga za Ibrahim Cyusa n’umubyeyi witwa Jeanine Noach, bari kurya ubuzima ku birwa bya Zanzibar ariko n’ubundi hari hashize iminsi abantu bahwihwisa ko aba bombi baba bakundana biturutse ku magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minsi mikuru yo gutangira umwaka Cyusa ni umwe mu basangiye n’uyu mugore n’umuryango we ndetse no ku isabukuru ya Nishimwe Naomie yabaye ku wa 5 Mutarama 2022, uyu muhanzi ni umwe mu bantu b’imbere bari batumiwe.
Kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Select Boutique Hotel Restaurant, amafoto yagiye hanze agaragaza Cyusa n’abandi bo mu muryango wa Jeanine Noach barimo Iradukunda Brenda usanzwe ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly uzwi nka Kelly Madla n’abandi.
Muri Werurwe nabwo Cyusa yahagurutse i Kigali yerekeza i Dubai aho yahuriye n’umukunzi we wari ukubutse i Burayi.
Aba bombi bari bagiye kwizihiza isabukuru ya Jeanine Noach. Hari amafoto atandukanye yabo yagiye hanze arimo n’ayo basomanaga bari mu buriri.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!