Ni ibirori byaranzwe n’umuziki wo mu myaka yo hambere kuva mu 1970 kugeza mu 2010, ahari hatumiwe aba-DJs bafite ubunararibonye mu kuvanga imiziki.
Uretse indirimbo zo mu myaka yo hambere zibyinwa ku bwinshi muri ibi birori byari bibaye bwa kabiri, benshi mu babyitabira baba bagerageje kurimba imyenda yo mu myaka yo hambere.
Abategura ibi birori batoranya abarimbye kurusha abandi bakabagenera ibihembo.
Kuri iyi nshuro Clapton Kibonge na Cyusa nibo batoranyijwe nk’abahize abandi mu kurimba neza imyenda yo hambere.
Ibi birori byasusurukijwe na DJ Emery na DJ Mike bafatanyaga n’abarimo DJ Karim, DJ Bissosso, DJ Kadir na DJ RY mu gihe ibirori byo byayobowe na MC Lion Imanzi.
Muri ibi birori DJ Mike na DJ Emery basusurukije abantu mu ndirimbo zo kuva mu myaka ya 1970 kugeza mu mu 1990, mu gihe abasigaye basusurukije abakunzi b’umuziki mu ndirimbo zo mu 2000 kuzamura.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!