Ibi Cyusa yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 5 Kamena 2024, kikaba cyitabiriwe n’abarimo abari kumufasha gutegura iki gitaramo kimwe n’abahanzi bagenzi be bemeye kumutera ingabo mu bitugu.
Muri iki kiganiro Cyusa yavuze ko imyiteguro ayigeze kure ku buryo imirimo yose isa n’iyarangiye.
Ati “Ku ruhande rwacu turiteguye, imirimo yose yararangiye igisigaye ni uko umunsi ugera, ngira ngo abahanzi bose muri kubabona hano abo tuzakorana bose bitabiriye, rero nibaza nta gisigaye uretse kuba abantu bazaza ku bwinshi tugatarama.”
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024. Cyusa yakitiriye album ye ya mbere yise ‘Migabo’ iyi nayo akaba yarayitiriye indirimbo yatuye Perezida Kagame.
Ni igitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka Mariya Yohana, Ruti Joel, Inganzo Ngari na Cyusa nyiri zina.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!