Uyu muhanzi wakunze gukwepa abanyamakuru bamubazaga uruhande ahagazeho ku kibazo cy’iri torero yashyize aravuga, ahamya ko we abarizwa mu ‘Ishyaka ry’Intore’.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE nyuma yo kwegukana igihembo cya Isango na Muzika Awards nk’umuhanzi ukora gakondo witwaye neza, Ruti Joel wemeza ko umwaka wa 2025 azawuharira ibijyanye no guhamiriza gusa.
Ati “Nta gikuba kiba cyaracitse, burya umuntu ava hamwe akajya ahandi, mu Rwanda ni ukwishyira ukizana ukajya aho ushaka. Iyo wumvise hariya bitagenda neza si ngombwa kubyihata, ujya ahandi. Nta rwango rurimo dukora ubutore ariko tukabukora nk’umwuga.”
Yongeyeho ati "Icyaba giteye agahinda ni uko twareka guhamiriza, twe turi mu ngamba tugahurira no mu Itorero ry’Igihugu kandi ubuhanga buturuka mu kurushanwa, niba twaravuye mu Ibihame, ni ukugira batazaturusha guhamiriza kandi nabo aho bari bakaze imyitozo […] reka turushanwe burya uguhiga ubutwari muratabarana, ubu nibyo turimo.”
Uyu musore uri mu bahanga mu gukora umuziki gakondo ndetse akagira abakunzi batari bake, yemeje ko umwaka wa 2025 agiye kuwuharira guhamiriza nubwo bitazajya bimubuza gukora indirimbo rimwe na rimwe.
Ati “Umwaka utaha wa 2025, ni umwaka nzaharira guhamiriza, kuririmba na byo ariko ndawuharira guhamiriza n’ubutore cyane, murambona nambaye imigara kenshi. Abakunda umuziki wanjye nabo nzabirebaho kuko nk’ubu ndi kubategurira album yanjye ya kabiri nubwo ntaramenya igihe izasohokera, ariko kimwe nababwira ni uko mugiye kumbona kenshi nambaye umugara kandi mukambona mu ngamba kenshi.”
Uyu muhanzi wazamukiye muri Gakondo Group yaje kwamamarira mu Itorero Ibihame by’Imana yubakiyemo izina mbere y’uko atangira kuririmba ku giti cye ndetse akaza kuvamo umuhanzi wegukana ibikombe mu bakora umuziki gakondo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!