Iyi album yari imaze igihe itegerejwe n’abakunzi be, King James yemereye IGIHE ko yamaze kuyitunganya ndetse izajya hanze mu minsi mike.
Ati “Icya mbere nababwira ni uko ubu album yarangiye, naho kuba yaratinze byo rwose nibaza ko n’abakunzi banjye bakwiye kubyumva kuko umuntu aba agifite ibyo ari gutunganya kugira ngo izasohoke ari nziza kurushaho.”
King James yavuze ko indirimbo zose zigize iyi album ye ari nshya ndetse azatangira kuzisohora bitarenze icyumweru kimwe.
Album nshya ya King James igiye hanze ikurikira iyo yise ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo 17.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!