Nyuma y’uko Tems asubitse igitaramo yari afite i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, agahamya ko yabitewe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tom Close yahise ayobora inkubiri yo gutegura ikindi kizahuza abahanzi b’Abanyarwanda bagatanga ibyishimo ku bafana bari bategereje igitaramo cya Tems.
Mu kiganiro na IGIHE, Tom Close yemeje ko imyiteguro y’iki gitaramo irimbanyije.
Ati “Ibimenyetso byose biragaragaza ko igitaramo kigihari ariko turacyategereje ko kiba kuko turacyashaka uko tumara kumvikana n’abo tuzakorana bose uburyo kizaba, amahirwe y’uko kitaba ni make cyane.”
Uyu mugabo yavuze ko nta mbogamizi barahura nazo mu myiteguro y’iki gitaramo.
Ati “Nta mbogamizi n’imwe, ibyo turi kureba ni impamvu kigomba kuba, uburyo kigomba gukorwamo n’abo kigomba kugirira akamaro. Ni ibintu turi kurebana n’abari kudufasha kugitegura, nitumara kubyumvikanaho tukabona ko bifite umurongo mwiza igitaramo kigomba kuba.”
Tom Close yavuze bahisemo guhindura izina ry’iki gitaramo, ati “Ni na yo mpamvu n’igitaramo tuzakora kitazaba cyitwa ’Icyo guca agasuzuguro’, twarabihinduye. Kizitwa irindi zina rijyanye no kwihesha agaciro, rijyanye no gukunda igihugu, no kwishakamo ibisubizo cyangwa kunezerwa.”
Ku rundi ruhande, Tom Close akomeje umuziki ndetse magingo aya afite indirimbo nshya yise ‘Cinema’ yakoranye na Bull Dogg bamaze gukorana indirimbo eshatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!