Uyu muhanzi uri mu batangiranye n’itsinda rya Just Family, aherutse gukora ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 2 Gashyantare 2025. Amakuru avuga ko yashyingiranwe n’umugore ukomoka muri Ghana, ariko wavukiye muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Croidja yemeje ko yakoreye ubukwe muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban.
Yemeje kandi ko umugore bakoze ubukwe, bari bamaze amezi atatu mu rukundo. Nyuma yo gusubira muri Afurika y’Epfo mu 2020, Croidja yahise arushinga n’uwari umugore we wa kabiri bari bamaranye hafi imyaka ine. Uyu ni we baherutse gutandukana.
Mu 2016 ni ubwo uyu muhanzi yari yakoze ubukwe n’umugore wa mbere baje gutandukana mu 2018 ubwo uyu muhanzi yari atashye mu Rwanda.
Icyo gihe, Croidja yatashye agamije kongera kubyutsa itsinda rya Just Family ari kumwe na bagenzi be, ariko ntabwo byaje kumuhira kuko mu 2020 iri tsinda ryongeye gutandukana. Nyuma yo gusubira muri Afurika y’Epfo, uyu muhanzi yongeye gukora ubukwe mu 2021 n’umugore we wa kabiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!