00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croidja wo muri Just Family yakoze ubukwe n’umugore wa gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 February 2025 saa 05:02
Yasuwe :

Croidja Radjabu wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yakoreye ubukwe muri Afurika y’Epfo n’umugore wa gatatu, nyuma y’uko atandukanye n’abandi bagore babiri babanje gukora ubukwe.

Uyu muhanzi uri mu batangiranye n’itsinda rya Just Family, aherutse gukora ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 2 Gashyantare 2025. Amakuru avuga ko yashyingiranwe n’umugore ukomoka muri Ghana, ariko wavukiye muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Croidja yemeje ko yakoreye ubukwe muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban.

Yemeje kandi ko umugore bakoze ubukwe, bari bamaze amezi atatu mu rukundo. Nyuma yo gusubira muri Afurika y’Epfo mu 2020, Croidja yahise arushinga n’uwari umugore we wa kabiri bari bamaranye hafi imyaka ine. Uyu ni we baherutse gutandukana.

Mu 2016 ni ubwo uyu muhanzi yari yakoze ubukwe n’umugore wa mbere baje gutandukana mu 2018 ubwo uyu muhanzi yari atashye mu Rwanda.

Icyo gihe, Croidja yatashye agamije kongera kubyutsa itsinda rya Just Family ari kumwe na bagenzi be, ariko ntabwo byaje kumuhira kuko mu 2020 iri tsinda ryongeye gutandukana. Nyuma yo gusubira muri Afurika y’Epfo, uyu muhanzi yongeye gukora ubukwe mu 2021 n’umugore we wa kabiri.

Croidja yarushinze n'umugore ukomoka muri Ghana ariko wavukiye muri Afurika y'Epfo aho asanzwe atuye
Croidja wo muri Just Family yakoze ubukwe n’umugore wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .