00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croidja mu gahinda k’umukobwa babyaranye akamuburira irengero

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2022 saa 11:50
Yasuwe :

Croidja wahoze mu itsinda rya Just Family amaranye iminsi agahinda k’umukobwa babyaranye mu 2013 akaza kumuburira irengero.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Just Family, mu 2013 ubwo aba bahanzi bajyaga gukorera igitaramo cyo kumurika album yabo yitwaga ’Igitero’ muri ISAE Busogo yahabengutse umukobwa nyuma y’igitaramo baza guhuza urugwiro birangira baryamanye.

Croidja avuga ko nyuma yo kuryamana n’uyu mukobwa yaje kumenya ko yamuteye inda ndetse yitegura kwakira umwana yari abyaye.

Mu gihe uyu mukobwa yiteguraga kwibaruka yaje gukuraho telefone ndetse kuko batari baziranye baraburana burundu, ibi byiyongeraho ko muri uyu mwaka ari nabwo Croidja yaje kwerekeza muri Afurika y’Epfo bitunguranye.

Nyuma yo kugera muri Afurika y’Epfo, Croidja avuga ko yakomeje kugerageza telefone y’uyu mukobwa bari barahuye ndetse bakabyarana, birangira amubuze burundu.

Nubwo ari amakuru atakunze kugarukaho mu itangazamakuru, ubwo yaganiraga na IGIHE mu minsi yashize, Croidja yahishuye ko ajya ababazwa bikomeye no kuba atazi amakuru y’umwana we.

Ati “Ibaze kuva mu 2013 kugeza uyu munsi, imyaka ibaye myinshi ntazi agakuru k’umwana wanjye. Umukobwa twabyaranye naramubuze. Mba numva nshaka guhura n’umwana wanjye rwose.”

Iki gitaramo cyabereye muri ISAE Busogo ni na cyo cyarangiriyemo gahunda z’itsinda rya Just Family ku nshuro ya mbere kuko nyuma yacyo havutse umwuka mubi hagati y’abari bagize iri tsinda bava mu i Musanze bamaze gutandukana.

Icyo gihe byabaye nko gusenyuka kwa Just Family gukora birahagarara.

Nyuma yo kujya mu mahanga kwa Croidja, bagenzi be Jimmy na Bahati basigaye mu Rwanda baririmbana baje kongera babyutsa Just Family bongeramo umusore mushya witwa Chris usa nk’aho yaje kuziba icyuho cya Croidja.

Croidja mu gahinda k’umukobwa babyaranye akamuburira irengero
Croidja wahoze mu itsinda rya Just Family ari mu gahinda ko kubyarana n'umukobwa yaburiye irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .