00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CP Kabera yifashishije Saa Moya ya Bruce Melodie asaba abahanzi gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kamena 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 21 Kamena 2021, yafatiwemo imyanzuro irimo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo amasaha abantu badakwiye kurenza bataragera mu ngo no guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere.

Muri rusange mu byemezo bikomeye byayifatiwemo harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’ijoro.

Gutaha saa Moya byongeye kuvugisha benshi cyane ko muri Kanama 2020 aribwo ibihe byo gutaha isaha nk’izi byaherukaga, ndetse byanavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera indirimbo ya Bruce Melodie yari yagiye hanze muri Nyakanga byakubitana no gushyiraho iyo saha benshi bakavuga ko uyu muhanzi yari yabihanuye abantu ntibabimenye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yibukije Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda Coronavirus.

Mu kiganiro yatangiye kuri RBA, yavuze ko abahanzi bakwiriye kwigira kuri Bruce Melodie waririmbye saa Moya mu rwego rwo gushishikariza abantu gukurikiza amabwiriza.

Ati “Turasaba abaturarwanda bose gukurikiza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya kugera saa Kumi za mu gitondo. Saa Moya buri muntu wese agomba kuba yageze mu rugo atari igihe cyo kuba avuye aho akorera. Igihe gishize abantu batahaga saa Moya dore ko yavuyemo no guhanga indirimbo ndetse n’abahanzi bahange izindi kugira ngo abaturage bakomeze kubahiriza ano mabwiriza.”

Mu ndirimbo ya Bruce Melodie yise ‘Saa Moya’, aba avuga ko ku isaha ya saa moya ari bwo ari butahe agashimisha n’umukunzi we.

Mu minsi mike ishize ubwandu bwa Coronavirus bwariyongereye cyane ndetse abantu bapfa bariyongera bituma hafatwa izindi ngamba zikarishye zitandukanye n’izari zisanzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .