Covid-19 yambereye imbogamizi ariko ntizampagarika - Miss Nishimwe Naomie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kamena 2020 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Amezi arenga ane arashize Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie yambitswe ikamba, ariko nyuma yo gutorwa ibikorwa yari yiyemeje byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi, nubwo avuga ko yatangiye kwiga uburyo bwiza bwo kubishyira mu ngiro.

Uyu mukobwa kuva atangiye kwiyamamaza kugeza yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, umushinga we wari ugufasha abantu barwaye agahinda gakabije, bizwi nka ’depression’.

Yavuze ko ari indwara iri mu banyarwanda ariko badakunze kumenya, ku buryo azagerageza kuyirwanya binyuze mu kugaragaza ko ihari n’uburyo abantu bayirinda.

Nyuma y’uko yambitswe ikamba muri Gashyantare 2020, nyuma y’iminsi mike icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda gikoma mu nkokora umushinga yiyemeje.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Nishimwe yagize ati ”Nibyo icyorezo cya Covid-19 cyarambangamiye gusa natangiye gutekereza uko nakomeza umushinga wanjye, ndashaka guhura n’abantu barwayeho depression tukagirana ibiganiro bizatambutswa ku mbuga nkoranyambaga zanjye, mu rwego rwo kubisangiza abantu.”

Uyu mukobwa yongeyeho ko ubu ari mu myiteguro ya nyuma yo gutangira ibi biganiro kuko abo bazabigirana benshi yamaze kubabona, ndetse nyuma yo kumva umushinga we hari benshi bahuye na ’dépression’ bakomeje kumwandikira.

Yakomeje ati “Abo tuzaganira ndabafite kuko nyuma y’uko bamenye umushinga wanjye hari abatangiye kunyandikira n’ubu baracyanyandikira, ndashaka gutangira ibiganiro nabo mu minsi iri imbere bakatuganiriza ku rugendo rwabo kuva barwaye kugeza bakize. Ntekereza ko ubuhamya bwa bamwe buzafasha abandi”

Miss Nishimwe avuga ko mu minsi mike iri imbere azaba atangiye umushinga we ndetse icyo gihe azanaboneraho gutangaza imbuga nkoranyambaga abantu bazaba babonaho ibi biganiro, harimo na Youtube.

Miss Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Gashyantare 2020 asimbuye Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie avuga ko icyorezo cya Covid-19 kitazahagarika umushinga we
Miss Nishimwe Naomie afite umushinga wo kurwanya indwara y'agahinda gakabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .