Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020 nibwo uruganda rukora ifu y’igikoma rwa Africa Improved Foods rwashyikirije Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro n’iry’Abahanzi ba muzika toni esheshatu z’ifu y’igikoma yo gushyigikira abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
Izi toni esheshatu havuyemo eshatu zahise zishyikirizwa uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, buri Karere kakaba kagenewe toni imwe.
Toni eshatu zagabanyijwe abanyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.
Joel Rutaganda uyobora Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ariko by’umwihariko batewe inkunga na AIF.
Ati “Uru ruganda rwemeye kudutera inkunga yo kugoboka abanyamuryango bacu ndetse n’abahanzi ariko sibo gusa tuzi ko hari n’abaturage dusanzwe tubana kenshi mu kazi kacu bababaye, nabo rero twagombaga kubunganira.”
Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika, yavuze ko bitewe n’ingamba zihari z’uko abantu bagomba kuguma mu ngo zabo kandi abahanzi nabo bakaba bagomba kuzikurikiza, byabaye ngombwa ko batekereza kuri bagenzi babo bashobora kuba baragizweho n’izi ngaruka.
Ubwoko bw’ifu y’igikoma bwatanzwe ni; Nootri Toto igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri, Nootri Mama igenewe abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bonsa, Nootri Family igenewe umuryango wose na Nootri Qwik itekwa mu gihe gito.




TANGA IGITEKEREZO