Couple 10 z’ibyamamare zagurumanyemo urukundo mu 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Mutarama 2020 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Umutima ukunda ntiwihishira, iyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza! Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo ya Papy John Safari yise ‘Umutima ukunda’.

Undi munyarwanda yigeze guterura aragira ati ‘Ntawe utwika inzu ngo ahishe mwotsi.’ Ibiri muri iyi ndirimbo ntaho bitaniye cyane n’aya magambo unabihuje n’ibyo twagiye twibonera mu byamamare muri uyu mwaka wabona ko aho urukundo ruri kubihisha bigorana.

Mu 2019, amagambo yashize ivuga kuri bamwe, abajyaga bakekeranya n’abarwariraga indege bamwe mu bahanzi mu bitaramo bazi ko nta bakunzi bagira bigenda nka nyomberi.

Sandra Teta na Weasel

Kuva muri Gashyantare umwaka ushize, Weasel na Sandra Teta batangiye kunugwanugwa ko baba bakundana ariko bo ntiberure ngo bagaragaze cyane urwo rukundo ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’amakuru yavugaga ko aba bombi babana mu nzu imwe.

Kuva byatangira kwandikwa ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe, Teta Sandra yahise atangira kwerekana amarangamutima yihariye kuri Weasel yifashishije imbuga zitandukanye.

N’ubu mu butumwa Sandra ashyira kuri Instagram bwinshi ntabwo ahwema kuvuga imyato Weasel.

Hari n’igihe yanditse kuri Instagram avuga imyato Weasel aharirana n’umufana wamubwiye ko Weasel ashobora kuba atamukunda.

Byari mu butumwa uyu mukobwa yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2019 bwari buherekejwe n’ifoto imugaragaza ari kumwe na Weasel bambaye amasaha asa yarangiza akavuga ko ari ‘Impanga’.

Umufana umwe yagaragaje amakenga atewe no kuba Teta Sandra ariwe ukunze gushyira amafoto ye na Weasel ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Weasel we atabikora, avuga ko Weasel yaba adakunda Teta Sandra kuko atajya abikora.

Sandra mu gusubiza uyu mufana yagize ati “Ziriya ni imbuga nkoranyambaga ze, afite uburenganzira bwo gushyiraho ifoto yanjye cyangwa ntabikore, nanjye izi ni izanjye mfite uburenganzira bwo gushyiraho ifoto ze uko mbishaka.”

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gukura kugera aho na Waesel yatangiye kunanirwa kwiyumanganya kugeza aho muri Werurwe 2019 uyu musore ubusanzwe witwa Douglas Mayanja [Weasel Manizo] yavugiye mu Rwanda ko Teta Sandra ari uw’igikundiro.

Byakomeje gufata indi ntera bigera aho Weasel yahimbye indirimbo ayita ‘Guwoma’ cyangwa se ‘Ruraryoshye’ mu Kinyarwanda agaragaza mu mashusho yayo Teta Sandra wamutwaye umutima, uruhu n’uruhande.

Muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere Weasel aba yizeza Teta Sandra baba bari kumwe mu mashusho ko ibyo abantu bavuga adakwiriye kubyitaho, ndetse no ku isabukuru ya Sandra Teta yabaye mu Ugushyingo Weasel yanditse amwifuriza ishya n’ihirwe anamwita ‘urukundo rwe’.

Weasel na Sandra Teta urukundo rwabo rwatangiye kugurumana mu 2019

Vanessa Uwase na Putin

Ku wa 13 Nzeri 2019, Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yaratunguranye yambikwa impeta y’urukundo n’umuherwe witwa Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Teta Sandra babaye inshuti magara igihe kinini yatunguwe bikomeye no kwambikwa impeta kwa Miss Vanessa, aho yanditse ahatangirwa ibitekerezo agira ‘Uravugisha ukuri? Komereza aho, ntewe ishema nawe.’

Mu 2016 nibwo Olivis Mugabo wo mu itsinda rya Active yakundanye na Miss Uwase Raissa Vanessa, ibyishimo byabo ariko ntibyarambye kuko Vanessa yabenze Olivis akamwita umwana.

Vanessa n'umuherwe Putin Kabalu mu munyenga w'urukundo

Emmy na Joyce Umuhoza

Umuhanzi w’Umunyarwanda Nsengiyumva Emmanuel wamamaye mu muziki nka Emmy, uyu mwaka nawe ari mu bahiriwe n’urukundo cyane ko we Joyce Umuhoza bamaze umwaka bakundana nabo bagiye basurana kenshi n’ubwo uyu muhanzi aba muri Leta Zunze za Amerika undi akaba mu Rwanda.

Muri Werurwe 2019, akigera mu Rwanda yahise ajya gufata inzu yo kubamo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali akaba ari nayo yahuriragamo kenshi n’umukunzi we bakaganira. Uyu muhanzi yamaze mu Rwanda ibyumweru bibiri.

Emmy yongeye kugaruka mu Rwanda muri Nyakanga aje mu bukwe bwa mushiki we ariko nabwo amakuru yavugaga ko yashakaga kongera guhura n’umukunzi we bakamenaho abiri.

Urukundo rwa Emmy na Joyce Umuhoza rwakomeje gukura

Shizzo na Alliance

Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] uri mu bahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yahiriwe na 2019 mu rukundo rwe na Isimbi Alliance wamamaye muri sinema nyarwanda.

Aba bombi batangiye kugaragaza iby’urukundo rwabo mu mpera za Ukuboza 2018, ubwo Shizzo yazaga mu biruhuko bagasohokana mu birori bya Celebrities Xmass Party byateguwe na The Mane.

Uyu muhanzi kuva yatangira gukundana na Isimbi yakunze kuza mu Rwanda kumusura bitandukanye n’uko byabaga bimeze mbere. Aherutse no kumukoresha mu mashusho y’indirimbo yakoranye na Queen Cha bise ‘Agatoki ku kandi’.

Shizzo na Isimbi Alliance bamaze igihe bari mu rukundo, uyu mwaka wababereye agahebuzo

Uwase Muyango na Kimenyi Yves

Uwase Muyango Claudine, umukobwa wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, nawe ari mu baryohewe mu rukundo umwaka ushize.

Uyu mukobwa ari mu muyenga w’urukundo na Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports akanaba umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or batandukanye.

Yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango yemeza ko kandi baryohewe cyane n’uko babanye.

Ku itariki ya 13 Ukwakira buri mwaka, Kimenyi ubwo yizihiza isabukuru y’amavuko. Mu rwego rwo kwifatanya na we, Muyango yakoresheje amagambo akomeye ariko yiganjemo ay’urukundo agaragaza ko yihebeye uyu musore.

Ati “Umunsi ku munsi wagiye unyereka uburyo uri umugisha kuri njye[…] sinabona uko ngushimira bihagije.”

Yakomeje agira ati “Sinitaye ku byo wanyuzemo, sinitaye ku byo batuvuga. Icyo nzi ni uko ikibi kikubayeho kinzanira urukundo. Ndashaka kukumenyesha ko niteguye kukurwanirira kandi ibi byose tuzabinyuranamo uko bizagenda kose.”

Muyango na Kimenyi bari mu munyenga w'urukundo watangiye mu 2019

Habibah yakoze ubukwe n’umwarabu

Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda mu 2017 ariko ntahirwe nyuma agahagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018, ari mu bahiriwe n’uyu mwaka mu rukundo kuko yakoze ubukwe n’umugabo w’umwarabu.

Ubu bukwe bwa Habibah yagerageje kubugira ibanga ku buryo gutumira yatangiye kubikora ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 ari nabwo amakuru yabwo yatangiye kujya hanze, mu gihe ubukwe bwagombaga kuba ku wa 21 Nzeri 2019.

Uyu mukobwa yasezeranye umugabo we adahari kubera ibibazo by’indege ku buryo atabashije kwitabira ubukwe bwe.

Umugabo we bivugwa ko ari umuherwe witwa Muhammed Abdul-Nur ndetse batangira gukundana muri Gicurasi 2019 yahise amugurira imodoka yo mu bwoko bwa Audi.

Ubu bukwe bwabereye mu rugo aho uyu mugabo yaguriye Habibah inzu azanabamo. Ubukwe Habibah yakoze ni umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam abarizwamo.

Habibah aheutse kugaragaza ko yitegura umwaka w’imfura we n’uyu mugabo baherutse gukora ubukwe.

Ubwo Habibah yakoraga ubukwe
Habibah ari kwitegura kwibaruka umwana we w'imfura

Jay Rwanda yasoje 2019 atera ivi

Jay Rwanda uri mu banyamideli babikora by’umwuga mu Rwanda ariko usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umufasha mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019 rishyira 1 Mutarama 2020.

Uyu musore ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu yari amaze imyaka ibiri aba muri Amerika dore ko yamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Philadelphia Fashion Week kiri mu bikomeye bijyanye n’uru ruganda muri Amerika.

Ubwo yateraga ivi yanditse kuri Instagram agaragaza ko ikinyacumi gishya cya 2020-2030 yagitangiye yambika impeta y’urukundo umukunzi we witwa Carmel.

Iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa witwa Carmel byigeze bivugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda na rimwe.

Jay Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu 2017.

Jay Rwanda yasoje umwaka atera ivi, biragaragaza ko umwaka wa 2019 wamuhiriye mu rukundo

Tuma Basa n’umunya-Ethiopia

Umunyarwanda Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] umwe banyarwanda bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube, yasezeranye n’umukunzi we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia ku wa 29 Ukuboza 2019. Ni ibirori byabereye muri Ethiopia aho umukunzi we akomoka.

Umwaka wa 2019 wabaye uw’amahirwe mu rukundo rwa Tuma Basa kuko we n’umukunzi we bakundaga kugaragaza akanyamuneza no kuryoherwa nyuma yaho ku wa 21 Ukuboza 2018 yari yambitse impeta y’urukundo Jembere.

Ku wa 21 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yasabye anakwa umugore we. Uyu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV, REVOLT ya P.Diddy.

Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.

Tuma Basa yakoze ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2019

Meddy na Mimi

Kuva muri Kanama 2017, abantu batandukanye bakurikirana imyidagaduro cyane cyane iyo mu Rwanda, batangiye guhoza ijisho ku muhanzi Ngabo Medard Jobert ‘Meddy’, uri mu ba mbere bakurikirwa cyane kandi ufite igikundiro cyihariye.

Kumuhozaho ijisho birushije uko byari bisanzwe, byatewe n’amagambo yari yavugiye mu itangazamakuru, aho nyuma y’imyaka irindwi aba muri Amerika yaje mu Rwanda akavuga ko yamaze kubona umukobwa bashimanye ndetse ngo batangiye urugendo rwo kurambagizanya ku buryo nta gihindutse yazamubera umukunzi bahuza byuzuye akamwereka abafana be.

Ntibyatinze, mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani y’uwo mwaka yatangiye guca amarenga y’uko uwo mukobwa yaba ari Mimi Mehfira wo muri Ethiopia ariko ntiyerure neza.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima. Ibintu byerekanye ko aba bombi nta gushidikanya bari mu rukundo.

Mu 2019 ho byabaye ibindi bindi kuko urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika amagambo agaragaza ko ari we mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

Nko muri Kamena uwo mwaka hari igihe yanditse agira ati “Nta byishimo bibaho mu buzima nko gukunda, ugakundwa.” Meddy nawe amusubiza amwereka ko nawe yanyuzwe no gukundana n’uyu mukobwa.

Mimi yongeye gushimangira urwo akunda Meddy ubwo ku isabukuru ye muri uwo mwaka yandikaga amagambo menshi agaragaza ko yamwihebeye. Icyo gihe hari ku wa 7 Kanama 2019.

Ku wa 18 ubwo Mimi yizihizaga isabukuru, Meddy nawe yeretse uyu mukobwa ko yamwihebeye anamubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we.

Mu magambo ye uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo yahuriyemo na Uncle Austin na Buravan bise ‘Closer’ yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’uyu mukobwa ibinezaneza ari byose.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga ari nabwo batangiye guterana imitoma ubutitsa.

Meddy yatangiye 2019 yerekana Abanyarwanda umukazana wabo

Rutamu Elie Joe

Muri Nyakanga 2019, Rutamu Elie Joe wamamaye mu kogeza imipira mu Rwanda, yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bose basanzwe baba.

Rutamu yari aherutse kwerekana umukunzi we mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko uyu mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande.

Icyo gihe yagize ati “Umutima wanjye wose nawuguhaye ku munsi twahuriyeho. Ndagukunda.”

Aya magambo ya Rutamu yari aherekejwe n’ifoto ari kurebana akana ko mu jisho n’uyu mukunzi we, bicaye muri restaurant. Nyinawabeza asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rutamu yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 2018 yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomeza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga, akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Muri Mata Rutamu yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umukunzi we, amuvugaho amagambo akomeye
Rutamu akora ubukwe yagendeye ku ifarashi
Umwaka wa 2019 usize Rutamu akoze ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .