Mu minsi ishize IGIHE yatangaje inkuru y’uyu muhanzi Cota Titch ukunzwe mu njyana ya ‘Amapiano’ ko azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Trapish Music ya Ish Kevin ndetse na Evolve Music Group.
Nyuma y’imisi iyi nkuru isohotse, amakuru mashya ahari avuga ko abari gutegura Kivu Fest bahise begera uyu muhanzi babasha kumvikana na we ndetse kuri ubu bamaze kumutangaza nk’uzitabira iri serukiramuco rizaba ku wa 2-3 Nyakanga 2022.
Umwe mu bari bateguye igitaramo cya Ish Kevin yavuze ko bari bateguye gutumira Cota Titch gusa ngo baje gutungurwa no kumva ko nyuma y’iminsi mike hari undi wamutumiye.
Icyakora bakimenya ko yamaze kwemeranya n’indi sosiyete yo mu Rwanda itegura ibitaramo, bahise bashaka undi bavuga ko bazatangaza mu minsi iri imbere.
Costa Titch watumiwemo ni umusore w’imyaka 26. Ni umwe mu bakunzwe mu bihangano bitandukanye birimo ibya ‘Amapiano’ agezweho ku isi.
Uyu musore yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ari yo njyana yatangiye aririmba.
Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick uheruka kwitaba Imana na AKA ndetse ubu akunzwe muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose cyane ko imaze kurebwa na miliyoni 11 kuri Youtube.
Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!