Coronavirus: Hashyizweho igihembo cya 5000$ k’uzasubiramo neza indirimbo ya Bobi Wine

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Mata 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) rifatanyije na Innovation for Policy Foundation (i4Policy) batangije irushanwa ry’abahanzi bazasubiramo neza indirimbo Bobi Wine aherutse gushyira hanze yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Iri rushanwa ryatangiranye n’ubukangurambaga bwiswe #DoNotGoViral bwamuritswe tariki 1 Mata 2020, abahanzi basabwa gusubiramo indirimbo ya Bobi Wine yitwa “Corona Virus Alert”.

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki wo muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ari mu bihagazeho mu muziki wa Afurika y’Uburasirazuba.

Bobi Wine ukunze kwiyita Ghetto President yamamaye guhera mu 2001 yatangiye gukundwa mu ndirimbo “Sunda Paka Wasi”, “Tata Wabana’”, ‘’Kiwani’’, ’’Kamoca’’ n’izindi.

Irushanwa yagize uruhare mu gutegura rivuga ko abahanzi bo muri Afurika bose bemerewe guhatana bagasubiramo iyi ndirimbo bayiririmba mu ndimi zo mu bihugu byabo mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa buyirimo bukwirakwire Afurika yose ndetse bufashe abaturage b’iwabo kurwanya no guhashya icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 1 Mata 2020 rirasaba ko umuhanzi uzaryitabira azakora indirimbo yarangiza akayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse agakora “Tag” kuri #DoNotGoViral.

Usibye ibi ariko abahanzi bazafata indirimbo zabo bazohereze Hano bityo umuhanzi uzagira indirimbo nziza akazahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali, akabakaba 4 675 000 Frw.

Ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abantu amakuru yose ya Coronavirus hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara ndetse ari nako barushaho kuyirinda.

Abashaka guhatana muri iri rushanwa bibukijwe ko ibihangano byabo bizatangwa kugeza ku wa 15 Mata 2020.

Imibare yo ku wa 3 Mata 2020 yerekana ko kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus ku Isi ari 1 081 153, abamaze gupfa ni 58 127 mu gihe 227 716 bamaze kuyikira.

Reba indirimbo ya Bobi Wine iri kwifashishwa muri ubu bukangurambaga

Amabwiriza y'irushanwa rizahemba 5000$ ku muntu uzaba uwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .