00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Comedy Knights batangiye gutegura ibitaramo ngarukakwezi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knights batangiye gutegura ibitaramo ngarukakwezi bise ’Bitu Biko’ bigamije gususurutsa abakunzi b’urwenya muri rusange.

Ku ikubitiro abanyarwenya ‘Michael’ Sengazi, John Muyenzi ‘Babu’ na Herve Kimenyi basanzwe babarizwa mu itsinda rya Comedy Knights bateguye igitaramo kizaba tariki ya 1 Ukwakira 2022.

Iki gitaramo cy’urwenya Herve Kimenyi niwe uzaba ari umunyarwenya w’umunsi aho Babu na Michael bazaba bamuha ikaze we akagira umwanya uhagije wo gusetsa abazitabira igitaramo cye.

Babu ubarizwa muri Comedy Knights yabwiye IGIHE ko iki gitaramo bateguye kiri mu mujyo w’ibyo bagiye kujya bategura buri kwezi.

Ati “Buri kwezi tuzajya dukora igitaramo nka kiriya, kuri iyi nshuro bizaba ari Kimenyi ariko ubutaha yaba Michael cyangwa njyewe, biranashoboka ko yaba undi kuko tuzajya tunatumira abo hanze y’u Rwanda.”

Igitaramo cya mbere cya Comedy Knights kizaba ku wa 1 Ukwakira 2022 kibere ahitwa ‘L’Espace’ Kacyiru aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw.

‘Michael’ na Babu bo muri Comedy Knights bagiye kujya bataramira abantu buri kwezi
Kimenyi uzataramira abantu mu gifaransa, niwe uzaba ari umunyarwenya w'umunsi
Bitu Biko ni igitaramo ngarukakwezi aba banyarwenya bo muri Comedy knights bagiye kujya bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .