00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cobra yasubukuye ibyo gutegura ibitaramo ahereye kuri DJ Spinall

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 July 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Habimana Eugène benshi bamenye nka Cobra akaba nyiri utubyiniro nka Cadillac na Cocobean yasubukuye ibyo gutegura ibitaramo nyuma y’imyaka myinshi asa n’uwabishyize ku ruhande.

Uyu mugabo wubatse izina mu gutegura ibitaramo bikomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo yari amaze imyaka itari mike atumvikana muri aka kazi.

Kuri ubu Cobra yasubukuye ibikorwa byo gutegura ibitaramo ahereye ku cyo yise ‘Party in the hills’ cyatumiwemo DJ Spinall uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeria.

Igitaramo cyatumiwemo DJ Spinall giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali, ku Musozi wa Rebero ahazwi nka Juru Park ku wa 9 Nyakanga 2022. Kucyinjiramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20 Frw mu y’icyubahiro.

Uretse abazagura amatike mbere bazayabona ku giciro kiri hasi, abazifuza kugurira amatike ku muryango bo bazayagura ku bihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 30 Frw mu y’icyubahiro.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Cobra yavuze ko yasubukuye ibikorwa byo gutegura ibitaramo kuko biri mu byo yamenyekanyemo mu myaka yo hambere.

Ati “Ngiye kongera kujya ntegura ibitaramo byinshi. Ndifuza kongera kwinjira mu byo gutegura ibitaramo nk’uko na kera byahoze.”

Cobra yamaze impungenge uwatekereza ko kuba yubuye ibyo gutegura ibitaramo byaba bishobora kudindiza imirimo yo kwita ku tubyiniro asanzwe yarubatse muri Kigali nka Cadillac na Cocobean.

Uyu mugabo yamenyekanye mu gutegura ibitaramo birimo ibyo yatumiyemo abahanzi nka Koffi Olomide, Brenda Fassie n’abandi bakomeye. Izina rye kandi rizwi cyane mu mitegurire y’ibirori byitwaga Bye Bye Vacance byubatse izina mu Rwanda bikaza kugenda bicika intege, kuri ubu bikaba bimaze igihe bitaba.

Cobra yasubukuye ibyo gutegura ibitaramo ahereye kuri DJ Spinall
DJ Spinall ategerejwe gucurangira i Kigali mu gitaramo "Party in the Hills'' cyatewe inkunga na SKOL Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .