Yabigarutseho mu kiganiro yatanze muri Rwanda Convention USA, iri rikaba ari ihuriro ryahurije hamwe abantu batandukanye baturutse ku migabane itandukanye bakomoka mu Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Riri kubera muri Texas guhera ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga kugeza ku Cyumweru tariki 6 Nyakanga.
Uyu mugabo washoye imari mu Rwanda aturutse muri Amerika, yabanje kuvuga ko igitangaje kuri we ari uko atigeze aba umuntu wo mu myidagaduro cyangwa siporo kuva kera, ahubwo afite ubunararibonye mu bijyanye n’imibare kuko ariyo yize mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza. Ndetse n’ishoramari yakoze bwa mbere ubwo yabaga muri Amerika, rikaba ntaho ryari rifite rihuriye nabyo na gato.
Ati “Ariko nyuma na nyuma igihe cyaregeze njya mu Rwanda nisanga ndi Coach Gaël mu myidagaduro no muri siporo, bamwe barambaza bati kuki wabikoze ariko nk’umushoramari mwiza nabonye ibintu bibiri: icyuho ndetse n’amahirwe yo gushora imari. Hari icyuho kinini atari mu Rwanda gusa ahubwo muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange iyo bigeze kuri siporo n’imyidagaduro. Nta bashoramari muri byo, byari bikenewe.’’
“Ikindi ni amahirwe nabonye. Nta kindi gihe cyiza cyigeze kibaho cyo kuba Umunyafurika uri mu ruganda rw’ubuhanzi kurusha uyu munsi, iki nicyo gihe cyiza cyane, ndetse ndababwira impamvu. Guhera mu myaka yashize mu Burengerazuba bw’Isi, bakoreshaga ibihangano byacu yaba mu myidagaduro cyangwa muri siporo, ariko ntabwo ababikoze bahabwaga agaciro n’icyubahiro cyabo ngo banamenyekanye.”
Avuga ubu ibintu byahindutse kuko abahanzi nka Davido, Burna Boy n’abandi bakomoka muri Afurika bafite ijambo rikomeye bamwe bakora ibitaramo bakuzuza inzu z’imyidagaduro mu Burengerazuba bw’Isi, abandi bakaba badasiba kuza mu myanya y’imbere mu kugira indirimbo zikunzwe ku ntonde zitandukanye zikorwa muri ibi bihugu.
Ati “Ariko uyu munsi iyo urebye Davido cyangwa Burna Boy buzuza sitade mu Burayi hose ndetse na hano muri Amerika, cyangwa ukareba kuva kuri Tyla kugera Tems bari imbere mu ndirimbo zumviswe cyane ahantu hose, ukareba Trevor Noah ahamagarwa ngo ayobore ibirori bya Grammy Awards, ubu abahanzi b’imideli b’abanyafurika ndetse n’abakora filime muri Afurika bari gutwara ibihembo ku rwego rw’Isi, ni igihe cyacu. Ibi ntabwo byari byarigeze kubaho mbere.”
Yagaragaje ko u Rwanda uyu munsi ruri mu mwanya mwiza ko kuba igihugu kibyaza umusaruro amahirwe ahari, kuko rufite byinshi ibindi bihugu muri Afurika bitarageraho.
Ati “Uyu munsi ntabwo bari gukoresha gusa ibihangano byacu, ahubwo bari no kubiha agaciro. Ndetse u Rwanda kuri njye uyu munsi ni igihugu cyiza kiri mu mwanya wo kwakira izo nyungu ndetse ndababwira impamvu. Nubwo wavuga ko mbogamye kuko ndi Umunyarwanda, mbogamye nshingiye ku bimenyetso bifatika. Rero uyu munsi tugendeye ku buyobozi budasanzwe dufite, politiki dufite ntekereza ko dufite ibikorwaremezo byo ku rwego rwo hejuru bya siporo n’imyidagaduro muri Afurika.”
Bimwe mu byo yashingiyeho yemeza ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza, ni ibikorwaremezo rumaze kugira nka BK Arena ndetse na Stade Amahoro. Avuga ko uretse ibyo bikorwaremezo, rwahindutse igicumbi cy’ibirori n’ibikorwa bitandukanye.
Ahereye kuri Trace Awards u Rwanda rwakiriye mu 2023, amarushanwa akomeye muri Basketball ya BAL rwakiriye inshuro ebyiri, kuba ruri mu biganiro byo kwakira Grammy Awards Africa, kuba rugiye kwakira vuba Isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi uyu mwaka, no kuba ruri mu biganiro byo kwakira Formula 1, avuga ko buri gihe abwira abakiri bato ko n’ubwo u Rwanda rufatwa nk’igihugu gito, ariko rufite icyerekezo kigari.
Ati “Ibyo bituma impano zacu imbere mu gihugu zimurikwa, bakaba bagera ku ruhando mpuzamahanga. Turacyafite ibyuho ariko. Ikibazo cya mbere ubu ni imyumvire, abashoramari, bamwe mu batubanjirije n’ababyeyi bacu mutekereza ko siporo cyangwa umuziki bitaba umwuga.”
“Ndetse birababaje kuba bamwe mu bagena politiki y’igihugu nabo bagitekereza ko imyidagaduro itateza imbere ubukungu, ariko sibyo. Ariko ubu ukoze ubushakashatsi wabona imyidagaduro muri Nigeria itanga umusanzu wa miliyari 30$ buri mwaka ku musaruro mbumbe w’Igihugu ndetse iyo mibare yiyongeraho 13% buri mwaka.”
Yatanze urugero rw’ukuntu Chris Brown ubwo yari agiye gutaramira muri Afurika y’Epfo yagombaga kwishyurwa miliyoni 2$, ariko bamwe bakabyamaganira kure, agaragaza ko ariko mu gihe yageraga muri iki gihugu ubukungu bw’umujyi wa Johannesburg bwiyongereyeho hagati ya miliyoni 30-40$.
Ati “Iri niryo tandukaniro riri hagati y’uruganda rw’imyidagaduro n’izindi nganda, kubera ko rudafite gusa ubushobozi bwo kuzamura ubukungu n’ubukerarugendo ahubwo rushobora kuzamura ishema ry’igihugu no kugaragara ku ruhando mpuzamahanga. Wenda ushobora kuba utunze ubutaka bwinshi n’inzu nyinshi i Kigali ariko ntabwo ntabwo watumirwa hano muri Amerika ngo uze imbere wambaye ibendera ry’u Rwanda, ariko umuhanzi yabikora.”
Yavuze ko mu Rwanda hakiri ibibazo mu myidagaduro bijyanye n’amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge n’ibigo bishinzwe gukusanya ibyavuye muri uwo mutungo. Avuga ko hashorwa amafaranga menshi mu ndirimbo y’iminota itatu gusa, ariko ahantu hatandukanye indirimbo igacurangirwa ubuntu.
Ati “Ibyo ntabwo bibaho muri Kenya cyangwa muri Nigeria. Turacyafite ibyo byuho, ariko ntekerezo ko urubyiruko ruri hano rufite ubumenyi, icyo dukeneye cyane ni ikoranabuhanga ryo kuza rikubaka izo sisiteme. Ntekereza ko igihe ari iki.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!